Agashya i Kigali: Umukecuru w’imyaka 70 yiyemeje guhuriza hamwe urungano rwe muri siporo – AMAFOTO

Ku myaka 70 y’amavuko, umukecuru Rugerinyange Consolate yigomwa ibitotsi bya mu gitondo kuko bucya ari muri siporo aho buri munsi akora nibura urugendo rw’ibirometoro bitandatu n’amaguru – ibintu ashimangira ko akora agamije kubungabunga ubuzima bwe.
Hirya y’ibyo, uyu mukecuru yashinze itsinda yise “Ngwino Nawe” rigizwe n’abasaza n’abakecuru bo mu kigero cye, iri tsinda rimaze imyaka icyenda rikora aho abarigize bahuriye ku kwimakaza umuco wo gukora siporo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nk’urugero, mu museso wo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 ubwo habaga siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, mukecuru Rugerinyange yarazindutse ahuriza abasheshe akanguhe bo muri ririya tsinda yashinze mu rugendo rw’amaguru rwavuye kuri BK Arena rusorezwa kuri Convention centre.

Aganira n’itangazamakuru, uyu mukecuru yibanze by’umwihariko ku kamaro ko gukora mu buryo buhoraho imyitozo ngororamubiri, cyane ko nawe ubwe yitangaho urugero rw’abo byafashije cyane.
Ati: “Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi cyane mu kwitungira amagara, ku kigero cyanjye hari uwatekereza ko nari nkwiye kuba ndyamye iwanjye, ariko ari uko biri sinakabaye mfite amagara mazima.”
Yakomeje agira ati: “Urugero nkanjye buri munsi ndazinduka nkakora urugendo rw’amaguru rungana n’ibirometero 6. Umunsi wanjye buri gitondo nywutangiza urugendo rw’amaguru, ibindi bikabona gukurikiraho.”
Kimwe mu bikorwa itsinda “Ngwino Nawe” ritegura buri mwaka ni irushanwa, aho aba basheshe akanguhe basiganwa, uwanikiye abandi agahabwa ibihembo, Rugerinyange avuga ko igikorwa nk’icyo gituma bitabira kurushaho siporo bakayigira ubuzima.
Ati : “Byaradufashije cyane, urugero nkanjye nkora imyitozo buri munsi, ariko n’uwihaye gahunda ya gatatu mu cyumweru akayubahiriza bimugirira akamaro kanini.”
Yunzemo ati: “Dufite ubuhamya bwinshi bw’abanyamuryango ba club bari barwaye indwara z’umuvuduko w’amaraso ndetse n’izindi ariko magingo aya nta kibazo bagifite, barakize kubera iyo myitozo.”

Muri Werurwe uyu mwaka, ubushakashatsi bwatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Bwongereza British Journal of Sports Medicine, bwagaragaje ko mu bantu 97 bakoreweho inyigo ndetse n’abandi basaga ibihumbi 128 babwifashishijwemo, byagaragaye ko hari isano ya bugufi hagati y’imyitozo ngororamubiri ndetse n’impinduka igaragaza kugabanuka kw’ibimenyetso by’indwara zirimo iy’agahinda gakabije n’izindi.
Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko ibyabuvuyemo bihura neza n’ubuvuzi bukorwa hifashishijwe inama zigirwa abarwayi cyangwa kuvurisha imiti mu buryo busanzwe.
Izo mpuguke kandi zigaragaza ko zishingiye ku byo ubushakashatsi bwagaragaje, gukora imyitozo ngororamubiri bikwiye gufata umwanya mwiza mu buzima bw’abantu kuko ku kigero cyo hejuru birinda umuntu ibyago by’uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’agahinda gakabije.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushishikariza Abaturwanda kwitabira siporo binyuze muri siporo rusange iba kabiri buri kwezi hirya no hino mu ntara n’Umujwi wa Kigali.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame nawe ntasiba kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa bya siporo aho yigeze no gushimangira ko “siporo ni umwarimu wigisha indagagaciro, kwiyoroshya, gukorera hamwe no kwicisha bugufi.”
Marc Ndayambaje