02-06-2023

Amerika yongeye gutamaza Tshisekedi kubera FDLR, amaherezo azaba ayahe?

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye kugaragariza Isi yose ko zizi neza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’inkoramaraso zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, ubutegetsi bwa Perezida Biden binyuze ku muvugizi w’ubunyamabanga bushinzwe ububanyi n’amahanga, bwana Matthew Miller bwavuze ko bwamagana imikoranire ya Leta ya Congo na FDLR; ibintu n’u Rwanda rudahwema kwamagana.

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta zunze za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony J. Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Tshisekedi cyibanze ku bibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bwa Congo n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri icyo gice.

Iki kibazo cy’imikoranire ya FDLR n’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyagarutsweho kandi n’intumwa y’Amerika mu bijyanye na Politiki, Robert Wood, wavuze ko igihugu cye “kimaze igihe gitewe impungenge n’imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko FDLR.” Gusa Congo yakomeje kuvuga ko uyu mutwe nta mpungenge uteye.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) zatangaje ko muri icyo gihugu hasigaye abarwanyi ba FDLR bagera ku gihumbi gusa na none ikibazo cy’ uyu mutwe ntigikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ umubare w’ abarwanyi, ahubwo gikwiye kureberwa mu buryo umutwe wa FDLR ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo.

Igihe kirageze ngo Tshisekedi n’ ubutegetsi bwe bareke gushyigikira uyu mutwe w’iterabwoba.

Linda Mukobwajana

Leave a Reply

%d bloggers like this: