25-04-2024

Gatebuke yadukanye undi muvuno wo kwifatira abazungu batazi uburyo yonkejwe ingengabitekerezo y’amacakubiri

Mu biganiro akunze gukoresha mu mashuri amwe n’amwe no mu duce dutandukanye muri Leta zunze ubuwe za Amerika, umuhezanguni Claude Gatebuke yahisemo kujya abeshya abazungu kuko azi ko abirabura by’umwihariko abafite aho bahuriye n’u Rwanda bazi ibye.

Ni muri urwo rwego uyu mugabo wihebeye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yahisemo kujya yihererana bamwe mu bazungu batanazi u Rwanda kugira ngo ajye ababeshya ndetse anerekane ko ari imfubyi bityo bamugirire impuhwe bamuhe udufaranga.

Uyu Gatebuke amenyereweho kuba yiyita ko “yarokotse Jenoside” mu gihe nyamara bizwi neza ko se umubyara, Justin Gatebuke, yagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Jenoside.

Muri iyi minsi nta hantu na hamwe uzabona Gatebuke ari kumwe n’abirabura, kuko bamuzi ndetse adashobora kubazanaho ibinyoma bye; akenshi uzamubona yifatiye agatsiko abazungu kuko aribo byoroshye kubeshya.

Nyuma yo kumara imyaka abeshya aba bazungu, magingo aya we na bagenzi be bakomoka ku nterahamwe bibumbiye hamwe maze bandika igitabo cyuzuyemo ibinyoma akaba ari cyo muri iyi minsi agurisha muri abo bazungu, gusa icyiza ni uko abagira amahirwe yo kumenya ibye ntawongera kugaruka mu biganiro bye.

Iyo Gatebuke abeshya aba bazungu yirengagiza ko ise Gatebuke Justin yari Interahamwe mbi yakoraga muri ONAPO i Gisenyi ndetse akaba yari n’inshuti y’akadasohoka  ya hafi ya Colonel Sagatwa musaza wa Agatha Kanziga, umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”.

Ntabwo Claude Gatebuke umugambi we akura ku murage w’ingengabitekerezo ya Jenoside yarazwe na se urangirira mu gutanga ubuhamya bugoramye gusa, yanashinze ishyirahamwe ryitwa AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko “rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu” nyamara rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi ishyirahamwe rya Gatebuke rigamije ni ugutagatifuza interahamwe no gusiga icyasha FPR-Inkotanyi, iri shyirahamwe rikaba kandi riterwa inkunga n’abo bazungu yiririwa akinga ibikarito mu maso.

Uyu muco wo kwifatira abazungu kandi si Gatebuke wenyine uwukoresha kuko hari izindi nterahamwe n’ibigarasha nabo babikora, muri abo twavuga nka Noel Zihabamwe nawe wifatiye abazungu bo muri Australia aho ahora ababeshya nyamara ukuri kuzwi ku bye.

Gatebuke akwiye kumenya ko abo bazungu yirirwa abeshya ngo abone amaramuko umunsi bamenye ukuri ibye bizaba bimurangiranye, cyane ko ukuri kugenda kumenyekana.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading