19-04-2024

Al Ahly yegukanye igikombe cya BAL 2023 mu mukino witabiriwe na Perezida Kagame – AMAFOTO

Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023 yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2023 nyuma yo gutsinda AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.

Ni mukino wabereye i Kigali muri BK Arena, witabirwa n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF Patrice Motsepe, Umuyobozi wa BALAmadou Gallo Fall n’abandi benshi barimo ibihumbi by’abafana.

Agace ka mbere karangiye Al Ahly igatsinze n’amanota 17-10, iyi kipe yatangiye agace ka kabiri neza kuko yaje gusiga AS Douanes amanota 11 yose, gusa ikipe ya Senegal nayo yaje kwitwara neza mu masegonda ya nyuma y’agace ka kabiri ikuramo amanota yose, agace karangiye amakipe yombi agana 33-33.

Uduce twa nyuma Al Ahly yashyizemo amanota menshi kuko baje no gushyiramo amanota agera kuri 20. Agace ka kane karangiye Al Ahly itsinze Douanes amanota 80-65.

Anunwa Omot wa Al Ahly yatowe nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa (MVP), naho ikipe ya mbere ibona igikombe na ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika, AS Douanes yabaye iya kabiri yo yabonye ibihumbi 75 by’amadorali , iya gatatu Stade Malien ibona ibihumbi 55 by’amadorali mu gihe naho Petro de Luanda ya kane yo yatahanye ibihumbi 25 by’amadorali.

AMAFOTO: @IGIHE

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading