25-05-2026

Ingabire Victoire ageze aho atagatifuza amafaranga y’umuvumo atangwa n’interahamwe n’ibigarasha!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza akomeje kuvanga amasaka n’amakaramentu yita abanzi b’u Rwanda n’Abanyarwanda “abantu bazima bafasha mu iterambwere ry’u Rwanda.”

Ibi uyu muhezanguni yabitangarije mu kiganiro yakoreye ku muzindaro rutwitsi yashinze ngo ajye anyuzaho icengezamatwara rye ari nako agumura Abanyarwanda.

Mu isoni nke, uyu mugore wihebeye iterabwoba n’amacakubiri, yihandagaje avuga ko amafaranga abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha, interahamwe, abajenosideri batorotse ubutabera bw’u Rwanda bohereza mu Rwanda “ni yo atumye ifaranga ry’u Rwanda ridata agaciro cyane.”

Aya magambo Ingabire yayavuze nyuma y’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa asobanuye uko amafaranga yoherezwa mu gihugu n’Abanyarwanda baba hanze afasha mu kuzahura ubukungu bw’igihugu – ibintu bituma ifaranga ridata agaciro.

Ibi ariko Abanyarwanda bavugwa ni abakunda igihugu ndetse banashishikajwe n’iterambere ryacyo, abanzi b’u Rwanda bo ntibarimo kuko amafaranga yabo aba agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba biba bihamije gusenya ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho.

Nk’urugero byakunze kugaragara uburyo Interahamwe n’ibigarasha bakoresha abari mu gihugu babashukisha udufaranga tw’intica n’ikize ngo bagure intwaro ndetse bajye no mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guharabika ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.

Ikindi umuhezanguni Ingabire yakomojeho ni interahamwe kabombo imubyara ari yo Dusabe Thérese, wahungiye ubutabera bw’u Rwanda mu mahanga, uyu muhezanguni akaba avuga ko ngo imitungo ya nyina ishaka “hari abantu bashaka kuyitwara”, ibintu ngo bituma “abandi Banyarwanda baba hanze bataza gushora imari mu Rwanda”.

Gusa ibyo uyu mugore avuga ni amatakirangoyi bikaba n’ikinyoma cyambaye ubusa, ibintu akora agamije kuyobya uburari ku byaha bya Jenoside nyina yahamijwe cyane ko Abanyarwanda badasiba gusaba ko nyina yakoherezwa mu Rwanda kugira ngo aryozwe ibyo byaha.

Ingabire akwiye kumenya ko aho u Rwanda rugeze mu myaka 29 gusa ari imbaraga z’Abanyarwanda bakunda igihugu.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading