25-05-2026

Eugene Gasana wa RNC ararembye, indwara ya “Stockholm Syndrome” imumereye nabi!

0

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje gutungurwa n’imyitwarire ya Gasana Eugène-Richard wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda wamenyekanye ahanini mu bikorwa birwanya abahakana n’abapobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko muri iyi minsi yanywanye n’inkoramaraso yahoze arwanya.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse itangazo ry’ishingwa ry’ikiryabarezi gishya cyiganjemo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC n’izindi mburamukoro barangajwe imbere na ‘rubunzamurizo’ Kambanda Charles uzwiho kuba ubuzima bwe bwose yarabweguriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yitwaje ko ari intiti yigisha muri kaminuza.

Icyatangaje abantu ni ukubona Gasana muri abo bantu, ni mu gihe nyamara hari imbwirwaruhame zikomeye z’uyu mugabo yatanze mu bihe binyuranye mu Muryango w’Abibumbye aho yumvikana aha gasopo abashaka kugirira nabi u Rwanda cyane cyane abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kambanda uhagarariye icyo kintu kiyita ko ngo gishakira ineza abanyarwanda, ni umwe mu bagihakana Jenoside  byeruye aho avuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, uyu muhezanguni mu isoni nke yikoma mu gatuza avuga ko “icyo Kagame yita Tutsi Jenoside ari icyuka”, agasobanura ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda butujuje ibyangombwa byo kwitwa jenoside mu mategeko mpuzamahanga.

Kubona umuntu nka Kambanda yifatanya na Gasana wakoreshaga imbaraga, urusaku ndetse n’amarira mu Muryango w’Abibumbye arwanya abahakana Jenoside ndetse n’ibihugu by’amahanga bidakoresha imvugo nyayo, bihita bishimangira ko uyu mugabo afite ikibazo gikomeye.

Abahanga mu gusesengura imyitwarire ya muntu n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe bahuriza ku kuvuga ko umuntu ufite imyitwarire nk’iya Gasana aba afite uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka “Stockholm Syndrome”, ubu burwayi bukaba burangwa ahanini no kwiyunga ku muntu wahoze urwanya ubundi nawe ukagora ibyari byaratumye umurwanya.

Abantu kandi bakwiye kumenya ko izindi mburamukoro zibumbiye muri iki kiryabarezi zirimo nka Gervais Condo na Célestin Nsengiyumva bombi bari aba diplomates i Addis Ababa Jenoside itangira muri Mata1994. Icyo gihe bakoreye guverinoma y’Abatabazi, barayivuganira muri mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe  kugeza igihe itsindiwe muri Nyakanga 1994.

Gasana n’abo bahuje imyumvire barishuka kuko ibyo bibwira ko bashaka kugeraho bitazigera bibahira.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading