23-09-2023

Ibyo wamenya ku munyamakuru Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” wigize umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’ibigarasha

0

Yamenyekanye nka “Mr Bean” mu biganiro by’imyidadaduro kuri Radiyo 10, yongera kumenyekana nka “Bombori Bombori” ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bisiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma yo kwigira “impunzi ya politike” muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amazina ye bwite ni Mukunzi Rubens – uyu mbere gato ya jenoside yigaga mu ishuri rya Nyundo ryigisha iby’ubugeni, nyuma yaje kwisanga mu mwuga w’itangazamakuru, abikesha impano yo gusetsa abantu yagaragazaga.

Uyu munsi wa none, yivugira we ubwe ko yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2000, akagaragaza ko yiyumvamo gukora tangazamakuru avugira rubanda anabakorera ubuvugizi.

Ibi bintu avuga bigamije ahanini kuyobya uburari ngo abihereho abona uko ahimba ibinyoma byo gukwirakwiza hirya no hino, kandi amahirwe igihugu cyamuhaye arazwi uretse umutima w’indashima yagaragaje kuva cyera.

Kumenyekana kw’izina ry’uyu Mukunzi abikesha kuba ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi bwarahaye urubuga abikorera bagatangiza radiyo zigenda akisanga akoze kuri Radiyo 10 kandi nta hantu yari yarize itangazamakuru.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda yatanze amahirwe yo kwihugura mu mwuga ku bantu nka Mukunzi niko kuzana GLMC (Great Lakes Media Centre) maze nawe yisanga muri icyo cyiciro, arahugurwa hanyuma aba yiswe umunyamakuru ubifitiye ubumenyi; uretse umutima w’indashima ubu koko igihugu cyamwibarutse yakiburanye iki?

Uretse uko kuba yarahawe amahirwe yo kwiga itangazamakuru, ntibyagarukiye aho kuko yanashinze ikinyamakuru “Oasis Gazette” cyibandaga ku burezi, maze Leta y’u Rwanda biciye muri minisiteri y’uburezi imuha inyandiko zimuhesha amahirwe yo gukomanga mu baterankunga niko kuba yaraje kugera ku mikoranire na Ambasade ya Amerika mu Rwanda, aba nawe yinjiye mu ruhando rw’abanyamakuru bateye imbere ndetse aba atangiye gukirigita ifaranga!

Yahawe amahirwe menshi kuva kera

Uyu Mukunzi, ikibazo afite nta we utakibona kuko ahari n’umwana muto abonye amahirwe igihugu cyamuhaye yabona ko ari ukuba gusa inda yararuse umutima, maze akiyemeza kwinjira mu dutsiko tw’amabandi y’ibigarasha n’interahamwe, birirwa bahimbahimba ibinyoma bigamije guharabika igihugu cyabibarutse.

Dusubize amaso inyuma, turebe Mukunzi wo hambere ataranamenyekana kuri radio, ubusanzwe yari umuhanzi wandika akanashushanya ku byapa, biza gutuma nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi icyahoze cyitwa Electrogaz, ikigo cya leta cyakwirakwizaga amazi n’amashanyarazi kimuha amahirwe atsindira isoko ryo kwandika ku bigega by’icyo kigo mu gihugu hose.

Mu by’ukuri, aya ni amahirwe bigaragara ko yayacyesheje kuba gusa u Rwanda ari igihugu gitanga amahirwe ku banyarwanda bose nta bindi bishingiweho, kuko nawe ubwe arabizi ko bitasabye ko aba hari umuryango ukomeye aturukamo.

Guhindura umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’ibigarasha

Ibintu byose Mukunzi yagezeho, birimo kubona aho ahera atangiza ikinyamakuru “karibunews” muri leta zunze ubumwe z’Amerika, no kwizerwa n’abasomyi mu itangira ry’iki kinyamakuru abikesha kuba yari aturutse mu gihugu cyiza kandi cyamuhaye amahirwe atuma agira ijambo mu rundi rubyiruko.

Igitangaje ku muntu wese ushyira mu gaciro ni ukuntu uyu muheznaguni, yirirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buriho mu Rwanda, mu gihe nyamara iryo tangazamakuru yarikoreye mu Rwanda ndetse akaba yaranarisaruye mu buryo bufatika.

Ntawabura no gutangazwa no kuba yareruye imikoranire ye n’agatsiko k’abiyita ko bagize RNC ivuguruye, itsinda ryiyita ko rikorera politiki mu mahanga rikaba rizwiho na magingo aya ibikorwa by’iterabwoba.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imitekerereze y’abantu muri rusange bemeza ko umuntu uhinduka gutyo nk’ikirere nka Mukunzi Rubens, n’ubundi n’ibyo arimo biba ari amafuti gusa.

Umuhanga umwe yaravuze mu gifaransa ngo :”Comme les gens changent vite, et comme leurs centres d’intérêt et leurs sentiments sont éphémères!”, ugenekereje bisobanuye ko bene ba bantu bahinduka vuba, ni nako burya inyungu zabo ndetse n’ibiyoboye amarangamutima yabo bitamara kabiri.

Mu yandi magambo, Mukunzi Rubens wahindutse kuriya akigera muri Amerika mu mwaka w’2013, nta gushidikanya ko ibihuha yirirwa abunza mu dutsiko k’amabandi y’ibigarasha n’interahamwe nabyo bitazaramba.

Marc Ndayambaje

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: