23-09-2023

Uko u Rwanda ruherutse guhangana n’ ibiza, ni inkuru y’ubuyobozi bukorera abaturage no kwigira kuranga Abanyarwanda

0

Ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023, imvura ikabije yibasiye ibice by’amajyaruguru, amajyepfo n’ uburengerazuba by’ u Rwanda yateje ibiza byahitanye abagera ku 135 bikomeretsa abasaga 100 mu gihe abarenga 20,000 bavuye mu byabo ndetse inzu zigera ku 6000 zirasenyuka.

Ibi byahise bishyira ubuyobozi bw’igihugu muri gahunda y’ubutabazi bwihuse ndetse hasuzumwa n’icyakorwa kugira ngo hatangwe igisubizo kirambye ku bagizweho ingaruka n’iki kibazo cyaje kidateguje.

Hashingiwe ku mahame mpuzamahanga ajyanye no gutabara abahuye n’ibiza, ubuyobozi bwashakiye abarokotse ibiza aho kuba hatekanye ndetse bahabwa n’ubufasha bw’ibanze bugizwe n’ibiribwa, ibiryamwirwa, gushakirwa aho kuba by’agateganyo n’ibindi.

Gusa ubuyobozi nyuma yo gutabara Abanyarwanda mu buryo bwihuse ntibwicaye ngo buterere agati mu ryinyo, ahubwo bwahise butangira gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Uruhare rwa Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari wayoboye inama y’abaministiri kuwa 8 Gicurasi yiga ku kibazo cy’ibi biza, yanasuye uturere twagizweho ingaruka aho yasuzumye ibyangiritse ndetse akanizeza abaturage ko hari gahunda irambye yo gufasha abagizweho n’ingaruka n’iki kibazo.

Imvugo ya Perezida Kagame yasiguraga ko hagiye kwihutishwa gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) yo kubaka inzu 3006 zizahabwa abasenyewe n’ ibiza ndetse no gusana izindi 3200 zangiritse.

Perezida kandi yahumurije abaturage ko gahunda yo kubaka ibikorwa remezo bisimbura ibyangijwe n’ ibiza igeze kure. Imwe mu mihanda igera kuri 20 yari yarangiritse, 15 yarasanywe, ingomero 8 ndetse na sitasiyo z’amashanyarazi 12 bigeze kure bisanywa.

Uruhare rw’abaturage ubwabo

Mu gihe kiri hasi y’ ukwezi, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ ubutabazi itanze uburyo bwo gukoresha ngo hafashwe abagizweho ingaruka n’ ibiza, iyi minisiteri yabashije gukusanya agera kuri miliyoni 700 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Hari miliyoni 663 zakiriwe biciye mu mabanki, ndetse na miliyoni zakiriwe biciye mu buryo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefoni.

Hagiye hanatangwa ibindi bikoresho by’ingirakamaro birimo imifuka ya sima, imyenda, ibikoresho byo mu nzu nka za matela, n’ ibindi bitandukanye.

Izi ntambwe u Rwanda rwateye ruhangana n’ingaruka z’ibiza bigaragaza ko nta shiti, ubuzima buzongera bugasubira mu buryo.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: