23-09-2023

Gen BEM Habyarimana ushaje yanduranya yiyongereye ku bahezanguni bifuza ko Congo itera u Rwanda, gusa izi nzozi ntibazazikabya!

0

Imburamukuro Gen BEM Habyarimana Emmanuel umaze imyaka 20 yububa mu mahanga ari nako akorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byo guhungabanya u Rwanda, yumvikanye avuga ko yifuza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo “itera u Rwanda ikwarwiyomekaho”.

Habyarimana wigeze kuba Ministiri w’Ingabo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akava kuri uyu mwanya yigira impunzi aho ubu yirirwa yihishahisha mu Busuwisi, yavuze ibi mu kiganiro aherutse gukorera ku muyoboro rutwitsi wa YouTube w’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Abumvise imvugo n’ibyifuzo bya Habyarimana bamuhaye urwamenyo; ibintu bahuza no kuba akiri mu buyobozi bw’u Rwanda yararanzwe n’ubugwari ndetse n’ubunebwe aho bahuriza ku kuvuga ko abaye ari umuntu uzi imbaraga za gisirikare u Rwanda rufite atakwihandagaze ngo avuge ko Congo yarutera ikarwiyomekaho!

Muri icyo kiganiro kandi iyi mburamukoro y’umusaza yakomoje ku binyoma interahamwe zidasiba gukwirakwiza aho zivuka ko “FPR yishe bene wabo babaga i byumba”, ibi ni indirimbo ishaje abanzi b’u Rwanda bakunze kuririmba iyo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bagambiriye kumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” kandi mu by’ukuri harabaye Jenoside imwe yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande, ntawatangazwa no kumva uyu Habyarimana avuga ko ashyigikiye Leta ya Congo mu gutera u Rwanda dore ko uyu mugabo mu bihe bitandukanye yagiye agaragara mu bikorwa byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana bya hafi n’ingabo za Congo mu bikorwa byo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Imikoranire ya Habyarimana na FDLR yatangiye akiri minisitiri w’ingabo aho yigeze no gusaba Perezida Paul Kagame [icyo gihe wari Perezida w’Inzibacyuho] ko impunzi zari muri Congo zaguma muri icyo gihugu ubundi zikahatura.

Mu gihe benshi muri izo mpunzi bari inyeshyamba za FDLR, ibyo uyu mugabo yasabaga byari amanyanga yo kugira ngo bijye bimworohera gutera inkunga FDLR noneho igaruke mu Rwanda irwana igamije gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari izindi raporo zizewe zigaragaza ko uyu Habyarimana mu bihe bitandukanye yagiye aha amafaranga FDLR kugira ngo itere u Rwanda; nk’urugero yigeze koherereza uyu mutwe w’iterabwoba amadolari y’Amerika 4000, si ibyo gusa kuko na nyuma yaho yagiye yohereza ibikoresho by’itumanaho ndetse n’andi mafaranga.

Habyarimana kimwe na bagenzi be bakwiye kumenya ko imyaka bamaze bahigira kubona u Rwanda mu bibi ariko rukanga rugatera imbere ariyo myinshi kurusha iyo basigaje aho bagiye gupfa bangara.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: