23-09-2023

FDU-Inkingi mu muvuno mushya wo gusamira hejuru uvuye i Kigali wese ngo asebye ubuyobozi bw’u Rwanda

0

Interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino i Burayi zibumbiye mu kiryabarezi cya FDU-Inkingi zadukanye ubundi butiriganya bugamije guhatira Abanyarwanda bajya mu mahanga gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Nk’urugero, umumotsi wa FDU-Inkingi uzwi nka Musabyimana Gaspard, aherutse gutumira ku muyoboro rutwitsi wa YouTube w’iki kiryabarezi uwitwa Bigirimana Innocent umaze iminsi mike ageze mu Bubiligi aho yumvikana avuga ko yari rwiyemezamirimo noneho “RPF iramuhombya”.

Mu manyanga menshi, guhindagura imvugo no kudasubiza ibyo abajijwe, uyu Bigirimana yumvikanye apfundikanya amagambo, anarya indimi asobanura uko byagenze; ibintu bishimangira ko ibyo yavugaga atari abihagazeho ahubwo ari ibyo abambari ba FDU-Inkingi bari bamutegetse kuvuga.

Abajijwe icyamuhombeje ntiyabashaga kugisubiza ahubwo yahitaga yihutira kuririmba indirimbo interahamwe n’ibigarasha bamize bunguri ivuga ko “mu Rwanda nta bwisanzure Buhari, ugerageje kuvuga afungwa.”  

Ibi byatumye MY250TV yegera umuntu uzi neza uyu Bigirimana ngo atange amakuru y’impamo kubyo yavuze yakoze akiri mu Rwanda.

Uyu mutangabuhamya utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Bigirimana ari umuntu w’umuhemu, udakunda umurimo ndetse wanakora buri kimwe harimo no kugambanira igihugu ariko akabona amaramuko.

Yanaduhamirije kandi ko ibyo avuga ko yari rwiyemezamirimo i Kigali ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo ari amanyanga yahimbye kugira ngo arebe ko yabona ibyangombwa byo gutura mu Bubiligi.

Yagize ati: “Bigirimana ndamuzi neza twarabanye ni inkundamugayo ndetse akiri inaha [mu Rwanda] yahoraga mu manza z’abamurega ko yabariye utwabo (…) biriya ariho avuga ku ma cano (channel) ni amaco y’inda kugirango abone ibyangombwa by’ubuhunzi.’’

Agatsiko ka FDU-Inkingi gakunze gufatirana inkundamughayo nka Bigirimana bakabinjiza muri iryo ngirwashyaka babizeza ko bazabafasha kuba muri ibyo bihugu ndetse no kubona ibyangombwa.

Kuri ruhande, Musabyimana yari aherutse kumvikana ahatira umunyarwandakazi Musabe Berthlide uherutse kwimukira mu Bubiligi kuvuga ubwoko bwe mu rwego rwo kugaragaza ko ari yo mpamvu nyamukuru yatumye ava mu Rwanda.

Ibi ni ibintu udutsiko tw’inyangabirama dukunze gukora aho basebya ubuyobozi bw’u Rwanda bagamije kubikoresha ngo bashake ibyangombwa mu binyoma by’uko nta bwisanzure buba mu Rwanda.

Icyo udutsiko tw’inyangabirama dukwiye kumenya nuko bakwandavura basebya igihugu bidateze gutuma u Rwanda rusubira inyuma cyane ko hari ama miliyoni y’Abanyarwanda bakomeye ku ndangagaciro biranga umunyarwanda nyawe badateze kuzahemukira igihugu cyabo.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: