Ibyo wamenya kuri ‘Rubunzamurizo’ Kambanda n’izindi mburamukoro ziherutse gushinga ikiryabarezi cyigamije kwibasira u Rwanda

Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye ishingwa ry’ikiryabarezi gihuriwemo ahanini n’imburamukoro zahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC zizwiho kuba zirirwa zibuyera muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Canada.
Icyo kintu cyashinzwe n’abarimo umusambanyi ruharwa Charles Kambanda aho bose bakomeje kuzenguruka imizindaro ya YouTube basanzwe batukaniraho bavuga ko ngo bagamije “ineza y’Abanyawanda”, gusa ibi n’igitambambuga nticyabyemera bitewe n’amateka ya buri umwe mu bagize icyo kiryabarezi.
Nk’urugero hari amakuru yizewe ahamya ko Kambanda na bagenzi be bakomeje kwigira hamwe uko bazayabangamira amatora y’Umukuru w’Igihugu ari Umwaka utaha – iyi ikaba imwe mu mpamvu bashyizeho icyo kiryabarezi cyabo.
Amateka ya buri umwe mu nshamake
Duhereye nko kuri Kambanda, umusambanyi kabombo uhora upfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yifuriza iyihe neza abanyarwanda? Uyu yigeze kwumvikana kuri YouTube asaba abantu bose “guhiga bukware” abashyigikiye Perezida Kagame kugira ngo bicwe.
Kambanda yigeze kandi kumvikana avuga ko abakanishi bakwiriye gukorera “sabotage [ibikorwa bibangamira] imodoka z’abayobozi bakuru b’u Rwanda”, imvugo ishimangira uburyo nta kiza yifuriza Abanyarwanda n’ubuyobozi bitoreye.
Muri ziriya mburamukoro harimo kandi uwitwa Nsengiyumva wahoze ari umusemuzi w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”, Gasana Eugene wagomeye umuryango, Turayishimiye Jean Paul, umucurabwenge wa gerenade zatewe i Kigali hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.
Harimo Gervais Condo wahoze mu buyobozi bukuru bwa RNC akaba yarimitse imvugo z’abapfobya Jenoside muri Amerika, Mwenedata Gilbert watsinzwe amatora ayoboka abarwanya u Rwanda, Emmanuel Senga wa Radio Urumuri umuzindaro nawo uhora upfobya ukanahakana Jenoisde yakorewe Abatutsi ari nako uharabika u Rwanda.
Muri kiriya kiryabarezi harimo kandi Denis Serugendo, Richard Niwenshuti na Thabitha Gwiza, abayoboke ba RNC muri America bakunze kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda n’abayobozi barwo.
Ntwitabura kuvuga Mukunzi Rubens wananiwe itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda akiyemeza kujya kwigira umuteruzi w’ibibindi w’ibigarasha n’interahamwe zihishe muri Amerika.
Nk’uko amateka ya buri umwe mu bagize iki kintu gikuriwe na rubunzamurizo Kambanda abigaragaza, nta kiza bifuriza u Rwanda ahubwo Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo izi nyangabirama zigamije ari ugukwiza ibinyoma no kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ibintu ariko bitazigera bibahira.
Mugenzi Félix