Abahezanguni ba RNC badagazwe kubera igihango RPF-Inkotanyi ikomeje kugirana n’Abanyarwanda hirya no hino ku Isi
Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bakomeje kugaragaza ubwoba bukomeye baterwa no kuba Umuryango RPF-Inkotanyi biyita ko barwanya uri kurushaho guhamya umubano n’Abanyarwanda aho baba ku migabane yose.
Ibi biherutse kugaragazwa by’umwihariko na Serge Ndayizera, umumotsi wa RNC mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno yakoreye ku muyoboro rutwitsi wa YouTube w’uyu mutwe w’iterabwoba.
Ni ikiganiro umuhezanguni Ndayizera yari yatumiyemo abandi bambari babarirwa ku mitwe y’intoki basigaye muri RNC cyane ko abenshi bamaze kuyitera umugongo nyuma yo kubona ko mu by’ukuri nta cyo barwanira.
Bigaragara ko aba bahezanguni bashegeshwa bikomeye no kubona Abanyarwanda bibona mu muryango RPF kandi bagaterwa ishema nawo aho bitabira inama zawo zibera mu bihugu bitandukanye ndetse bakiyemeza kurushaho gushyigikira imirongo migari uyu muryango washyizeho hagamijwe kubaka iterambere ridaheza.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, aba bahezanguni birengagiza ko kwagurira ibikorwa mu mahanga kuri RPF ari ibi ibisanzwe cyane ko biri no mu ntego yihaye kugeraho mu rwego rwo kubaka u Rwanda mu buryo burambye nyuma y’uko rushegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi RNC itangaza ibitabapfu, ntawakwirengagiza kuvuga ko igizwe n’ibisahiranda, abajura, abasambanyi ndetse n’izindi nyangabirama ziyemeje kuyoborwa n’inda aho gufatikanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka urwababyaye.
Ubu icyo bashoboye ni ukwirirwa basebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo dore ko ari byo bagize umugati ubatunga wa buri munsi umugani wa rya sengesho! Gusa baracurangira abahetsi cyane ko icengezamatwara ryabo nta muntu uryitayeho.
Biraro Ernesto