10-06-2026

Ambasaderi Anfré yahamije ko Capt. Mbaye ari we “ntwali nyakuri ya Hotel Rwanda” bitera interahamwe gusuherwa!

0

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yashimangiye ko Capt. Mbaye Diagne, umusirikare w’Umunya- Sénégal wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari we ntwari ya nyayo yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines.

Ibi Ambasaderi Anfré yabivuze ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Kigali ubwo hazirikanwaga umunsi wiswe ‘Mbaye Diagne Day’ ugaruka ku ruhare rw’uwo musirikare mu kurokora Abatutsi benshi bahigwaga muri Jenoside.

Capt Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo ku wa 31 Gicurasi 1994 yicirwaga kuri bariyeri n’igisirikari cy’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” avuye mu bikorwa byo gutabara.

Imvugo ya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yakangaranyije mu buryo bukomeye interahamwe n’abandi bahisemo kwita ikihebe Paul Rusesabagina “intwali” yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze muri filime y’amakabyankuru yiswe “Hotel Rwanda”, iyi filime iba ikomoza ku byabereye muri Hôtel des Mille Collines aho Capt. Mbaye yari ari.

Capt Mbaye azwiho kandi kuba yaratabaye abana b’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, dore ko akimara kwicwa Mbaye yajyanye abana be muri Hôtel des Mille Collines abahishayo ndetse abicanyi baje kubashaka arabimana nuko barokoka batyo.

Hirya y’ibyo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yatangaje, abanditsi barimo Linda Melvern, Mark Doyle, Boubacar Boris Diop ndetse na Gen Roméo Dallaire wari uyoboye MINUAR nabo mu bihe bitandukanye bahamije ko Capt. Mbaye ari intwali.

Kuba Interahamwe n’abahezanguni b’abazungu bazishyigikira barimo Filip Reyntjens, Judi Rever n’abandi birengagiza ubutwari bwa Mbaye bakihutira kubeshya no gukwiza ibihuha ko “yishwe na FPR” ni ikimenyetso cyerekana  ubukana n’ibinyoma bamazemo imyaka bakwirakwiza ariko byanze gufata.

Muri Nyakanga 2010, Perezida Kagame yahaye umudari w’umurinzi umugore wa Capt. Mbaye n’abana be, ni mu gihe muri Gicurasi 2016 uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, nawe yashyikirije umudali w’ishimwe umugore wa nyakwigendera.

Ipfunwe n’ikimwaro nibyo bituma izi nterahamwe n’abafatanyabikorwa bazo b’abazungu buririra ku butwari bwa Capt. Mbaye maze bagakwiza ibihuha bamaranye imyaka ariko byanze gufata.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading