Urwango Tshisekedi afitiye u Rwanda ruri kwinjizwa no mu bana batazi gutandukanya icyatsi n’ururo!
Umunyarwanda yabivuze neza ko umwera uturutse ibukuru ukwira hose – nyuma y’iminsi mu mbwirwaruhame z’abategetsi bakuru ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo humvikanamo imvugo zigaragaza ko u Rwanda ari “umwanzi” wabo, ubu bene izi mvugo zageze no mu bana bari mu mashuri abanza muri icyo gihugu.
Abantu baguye mu kantu nyuma yo kubona amashusho akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abana mu ishuri ribanza ryo Congo bari kwigishwa kwanga u Rwanda biciye mu bisa n’agakino.
Abo bana baba bari mu ruziga buri wese avuga igihugu cyo mu karere maze uwiswe Congo Kinshasa bamubaza umwanzi we akavuga ko ari u Rwanda na Uganda.
Aya mashusho agaragaza ko abo bana baba berekerwa n’umurezi wabo, nabo kandi bambaye impuzankano y’ishuri, bigaragara ko bari ku ishuri ndetse bahawe amashyi menshi bamaze kubyatura mu kanwa kabo imbere y’abandi banyeshuri.
Sibyo gusa kandi hari n’ahandi hagaragaye bimwe mu bibzo bibazwa mu bizamini bisoza igihembwe cy’amashuri hari aho abanyeshuri babazwa kuvuga “izina ry’igihugu cyateye mu burasirazuba bwa Congo ndetse kinafasha umutwe wa M23”, abanyeshuri bagasubiza ko ari u Rwanda maze bagahabwa amanota.
Ibibera muri Congo yaba aya mashusho ndetse n’ibindi bikorwa bihembera Jenoside, urwango cyangwa se n’ubwicanyi bugaragara muri iki gihugu, bituma benshi mu babikurikiranira hafi bemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta somo yasigiye icyo gihugu.
Bashingira cyane cyane ku bimenyetso bigaragaza ko jenoside ishoboka muri icyo gihugu ndetse bisa n’aho itegurwa hagamijwe kwibasira abanyecongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bwana Antonio Guterres, aherutse kuvuga ko biteye inkeke kubona hari bimwe mu bihugu bikigaragaramo abahembera urwango ndetse rwaganisha kuri jenoside.
Ati : “Amagambo abiba urwango ni integuza, uko yumvikana cyane niko aganisha kuri jenoside. Ayo magambo abimburira ndetse akanamamaza ubwicanyi.”
Antonio Guterres yaboneyeho gushimangira ko muri iki gihe, gukwirakwiza amagambo y’urwango biri gufata indi ntera. Aha bigaragara ko kimwe mu bihugu yabwiraga nta kabuza ari Congo ifite ubuyobozi bwananiwe kwimakaza amahoro.
Yongeye ati : “indangururamajwi zikwiza urwango ziriho cyane biciye ku ikoranabuhanga, guhamagarira abantu ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibinyoma ndetse n’imigambi irimo guhakana jenoside birakabije muri iki gihe.”
Igihe kirageze ngo Umuryango Mpuzamahanga uhagurukire ubutegetsi bwa Kinshasa kuko hatagize igikorwa mu maguru mashya imvugo z’urwango zikomeje guhabwa intebe muri icyo gihugu zagira ingaruka ku mibereho y’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko Abanyarwanda.
Ndayambaje Marc