Munyantwali Alphonse arakoza imitwe y’intoki ku buyobozi FERWAFA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amakuguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora imyanya y’ubuyobozi muri iri shyirahamwe mu matora azaba tariki 24 z’uku kwezi.
Uru rutonde rugaragaza ko Munyantwali Alphonse usanzwe uyobora ikiya ya Police FC afite amahirwe menshi yo kuyobora FERWAFA cyane ko ari we mukandida rukumbi kuri uwo mwanya.
Ku rundi ruhande, hari abagabo bazwi cyane mu mupira w’amagaru batanze kandidatire ariko ntizemerwa, muri ba harimo Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora ikipe ya Rayon sports wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki.
Harimo kandi Murangwa Eugène Eric wari watanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru, uyu mugabo yabaye umukinyi w’ikipe y’igihugu amavubi.
Aya matora agiye kuba mu rwego rwo gusimbura abayobozi batandukanye muri FERWAFA bari baherutse kwegura barimo uwari Perezida wayo Olivier Nizeyimana Mugabo.
Karemera Jean Luc