Impamvu Lionel Messi yateye umugongo akavagari k’amadorali Abarabu bamuhaye akigira muri Amerika
Mu minsi ishize Lionel Messi aherutse gufata icyemezo gitunguranye cyo kujya mu ikipe ya Inter Miami ibarizwa muri Amerika Super League ifitwe n’ umuherwe wanakanyujijeho muri ruhago David Beckham.
Ni mu gihe nyamara amahirwe menshi uyu rurangiranwa muri ruhago yari kujya mu Barabu mu ikipe ya Al-Hilali kuko yamuhaga agafaranga gatubutse nibura Miliyoni zisaga 600 z’amadorali ya Amerika ku mwaka.
Messi yahishuriye SPORT na Mundo Deportivo ko iyaba byari ikibazo cy’amafaranga, yarikuba yaragiye muri Arabiya Sawudite cyangwa ahandi, bigararagaza ko ari zindi mpamvu zitari iz’amafaraga zatumye ajya muri Amerika.
N’ubwo Messi yari ambasaderi w’ikirango mu bukerarugendo bwa Arabiya Sawudite, ndeste akaba anaheruka gukora ingendo muri icyo gihugu, ntibyamubujije kwanga ayo masezerano.
Zimwe mu mpamvu zigaragara ni uko umugore wa Messi Antonello Messi atashatse ko bimukira muri Arabiya Sawudite kugira ngo abahungu babo batatu bazakomeze amasomo yabo mu rurimi rw’Icyogereza.
Icyifuzo cya Antonella Messi cyari ugusubira mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, aho umugabo we yakiniye hafi imyaka 17, anagiriramo ibihe byiza cyane nko gutwara ibikombe bikomeye ku mugabane w’I Burayi ndetse nogutwara ibihembo 6 bya Ballon d’or.
Kubera ikipe ya Barcelona igifite amadeni menshi abarirwa hafi muri $ Miliyari 1.2 yagize mu gihe cya Covid-19 muri 2020, kandi idashobora gusohora amafaranga menshi aruta ayo yinjiza, nibyo byanatumye Messi asohoka muri iyi kipe maze ajya muri PSG.
Karemera Jean Luc.