25-05-2026

Haracyari ikizere ko Amavubi yajya muri CAN – Dore icyo imibare ivuga

0

Ikipe y’igihugu, Amavubi, imaze iminsi mu mwiherero yitegura kuzakira Mozambique ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN) kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024.

Amavubi isigaranye imikino ibiri irimo uzayahuza na Mozambique n’uwa Senegal bazakina muri Nzeri. Kugeza ubu Senagal yo yamaze gukatisha itike aho ifite amanota 12, Mozambique inganya amanota ane na Benin mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n’amanota 2.

Imibare…

Kugira ngo Amavubi abona itike iyerekeza mu gikombe cya Afurika arasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye yose, aramutse atsinze iyo mikino yagira amanota 8, ariko bigasaba ko Senegale yatsinda Benin; ibintu bishoboka cyane.

Andi mahirwe nuko Amavubi yatsinda Mozambique akaganya undi umukino wa Senegale, bigasaba ko Benin itsindwa na Senegale ikazaganya na Mozambique, Amavubi yagira amanota 6 mu gihe Benin na Mozambique zifite 5.

Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer yahamagaye abikinnyi 28 harimo abikina hanze 13 ndetse 15 bakina imbere mu gihugu bitegura Mozambique. Amavubi aheruka kujya mu gikombe cya Afurika muri 2004.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading