Lionel Messi yatawe muri yombi
Igihagange mu mupira w’amaguru ku Isi, Lionel Messi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena 2023 yatawe muri yombi ku kibuga kindege cya Beijing mu Bushinwa ashinjwa “gukoresha Passport itemewe”.
Inzego zishinzwe umutekano z’u Bushinwa zamaranye Messi hafi amasaha abiri zimuhata ibibazo ku mpamvu yakoresheje pasiporo ya Espagne aho gukoresha pasiporo ye yo muri Argentine nk’igihugu kavukire cye afitiye ubwenegihugu.
Messi w’imyaka 35 yageze mu Bushinwa mu ndege ye yihariye (Private Jet) mu mpera z’icyumweru gishize, aho yari aherekejwe n’abamurinda ndetse n’inshuti ze zirimo Angel di Maria.
Amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru watwaye ‘Ballon d’Or’ zirindwi akikijwe n’abapolisi benshi arikwerekana pasiporo ye ubwo yaganiraga nabo kuri iki kibazo.
Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko ibibazo byavutse ari kubera ko Messi yakoresheje pasiporo itari y’igihugu avukamo cya Argentine, kandi nyamara asanzwe afite ubwenegihugu bwa Esipanye.
Messi we yari yizeye ko nta kibazo kuko yaje muri Taiwan na pasiporo ye ya Espagne, agirango no mu Bushinwa arikimwe. Uyu mugabo yumvikanye abaza abashinzwe umutekano ku mupaka wa Beijing niba Taiwani atari mubu Bushinwa.
Nyuma y’amasaha abiri Messi yaje guhabwa viza yo kwinjira ahita akomereza urugendo yerekeza mu myitozo y’ikipe y’igihugu.
Karemera Jean Luc