28-07-2026

Umuryango Mpuzamahanga wongeye kwambika ubusa Congo kubera imvugo zibiba urwango zibasira Abatutsi

0

Abayobozi ku rwego mpuzamahanga bongeye kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi kubera uburyo bushyigikiye imvugo zihembera urwango zibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023 ubwo Isi yazirikanaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwamagana imvugo zihembera urwango.

Madamu Alice Wairimu Nderitu, ushinzwe kurwanya Jenoside mu Muryango w’Abibumbye, ni umwe mu bagize icyo bavuga aho yashimangiye ko imvugo z’urwango zikomeje gufata indi ntera aho kugabanuka muri Congo.

Yagize ati:“Imbwirwaruhame zibiba urwango si imikino iri aho gusa; ni ikintu kibyara urupfu.”

Aha yabivuze ahereye ku rugero rw’amateka ya Radiyo rutwitsi RTLM n’uruhare rukomeye yagize mu gukongeza u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Nderitu yaboneyeho kugaragaza inkeke atewe n’ubwiyongere bw’imbwirwaruhame zihembera urwango ruganisha ku bwicanyi muri Congo, aho yagize ati: “Ntewe impungenge no gufata indi ntera kw’izo mbwirwaruhame.”

Robert Wood, intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye nawe aherutse kwamagana imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bo muri Congo aho yashimangiye ko bene izo “zica amarenga ya Jenoside ku butaka bwa Congo.”

Ati: “Guverinoma ya Congo igomba kwihutira guhagarika imikoranire na FDLR ndetse no kwamagana imbwirwaruhame zihembera urwango.”

Umuburo w’aba bayobozi uje mu gihe Abatutsi bo muri Congo bakomeje guhigwa bukware n’ubutegetsi bwa Tshisekedi aho bubashinja kuba “abanzi b’igihugu” no kuba “ibyitso by’u Rwanda” – igihugu Congo ishinja “ubushotoranyi”.

Ni mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibera muri icyo gihugu gituranyi aho ahubwo rugisaba kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri ku ruhembe mu guhungabanya umutekano w’akarere no mu iyicwa rya bariya baturage b’Abanyekongo.

Marc Ndayambaje

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading