Ingabire Victoire n’interahamwe zihishe i Burayi bongeye gushimangira ko ari abavugizi ba FDLR
Tariki 20 Kamena 2023, i Buruseli, Umujyi wabaye igicumbi cy’interahamwe n’ibigarasha habereye inama yateguwe n’icyiswe “All for Rwanda” gusa nk’uko byari byitezwe inama yibanze ku gukorera ubuvugizi umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ikiryabarezi “all For Rwanda” cyari kimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga gitangaza bamwe mu batumirwa b’iyo nama bari bise ko “igamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo”.
Ni mu gihe nyamara byaje kugaragara ko icyari kigamijwe ari ugikorera ubuvugizi FDLR – umutwe interahamwe zisigaye zarahinduriye izina aho bawita “impunzi”.
Umuhezanguni Ingabire Victoire wari umutumirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga muri iyo nama yafashe ijambo maze si ukwishongora karahava dore ko bizwi ko iyo yitabiriye bene izo nama zihuriyemo n’abazungu ahimbira ibinyoma Leta y’u Rwanda.
Uyu muhezanguni yumvikanye abeshya ko umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari “uterwa n’u Rwanda” ngo kuko ruteza umutekano muke ku mpunzi ziri mu karere, gusa mu yandi magambo uyu mugore abo yita impunzi ni abajenosideri ruharwa bari muri FDLR ahora avugira.
Nta na rimwe uzumva Ingabire akomoza kuri FDLR n’uburyo uyu mutwe uhora uhigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuko nawe ubwe ari mu bawushinze kandi bakiwutera inkunga.
Ingabire kandi yumvikanye avuga ko ngo muri Congo mu myaka 30 ishize “hamaze gupfa abanyekongo barenga Miliyoni 100”, aha uyu mugore yahawe urw’amenyo kuko magingo aya Congo ibarirwamo abaturage bagera kuri miliyoni 97, wakwibaza aho uwo mubare avuga awuvana.
Wakwibaza kandi niba u Rwanda avuga ruteza akaduruvayo muri congo ari rwo rushyigikira imitwe yitwaje intwaro irenga 266 ikorera muri Congo, ntiwabura no kwibaza niba kuba Leta ya Congo ikorana byeruye na FDLR aribyo bizana amahoro muri icyo gihugu.
Ikindi Ingabire yongeye gukomozaho ni ugusaba ko ngo “Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo”, ngo yaba ababa mu mahanga ndetse n’abari mu Rwanda, akemeza ko ngo aribyo bizatanga amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’akarere muri rusange.
Iyi mvugo yo gusaba ibiganiro uyu muhezanguni ayihuriyeho n’izindi nteraahmwe zihishe mu ngirwamashyaka ya politiki zashinze hirya no hino ku isi gusa barabizi neza ko ibyo bitazigera bibaho kuko Leta y’u Rwanda yagiye ibatangariza kenshi ko nta mishyikirano iteze kuzagirana n’izi nkozi z’ibibi.
Imbere kandi y’abantu bake bari bitabiriye icyo kiganiro Ingabire yavuze ko ngo hari ibihugu bari gufatanya ngo bishyire igitutu kuri Leta y’u Rwanda iganire n’izo nkozi z’ibibi gusa nawe ubwe arabizi ko ari ukwikirigita kuko ibyo ntibiteze no kubaho.
Uretse Ingabire, muri icyo kiganiro hagaragayemo umuhezanguni Valentin Akayezu nawe wibanze ku binyoma no guharabika u Rwanda, Leandre Karangwa umuhungu w’interahamwe kabombo izwi nka Maj. Karangwa Pierre Claver.
Hagaragayemo kandi bamwe mu bazungu bazwiho gushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside barimo uwahoze ari ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Johan Swinnen, akaba azwiho guhakana no gupfobya iyi jenoside ndetse no gukingira ikibaba nterahamwe.
Mugenzi Félix