Interahamwe za “All for Rwanda” mu yandi manyanga agamije kuvuganira FDLR hirya no hino ku Isi
I Buruseli, Umujyi w’u Bubiligi wabaye igicumbi cy’interahamwe n’abarwanya u Rwanda, ugiye kwakira inama bivugwa ko igamije “kuganira ku mahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo”.
Ni inama yateguwe n’abakomoka ku nterahamwe barimo ahagarariye agatsiko ka Jambo ASBL n’aka FDU-Inkingi, abo bakaba baza ku ruhembe rw’abashinze ikiryabarezi cyiswe “All for Rwanda” kigamije kuvugira no gutabariza umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Iyo nama izaba tariki ya 20 Kamena 2023, mu by’ukuri igamije kurushaho gukorera ubukangurambaga FDLR nk’uko amakuru yizewe agera kuri MY250TV abihamya.
Ni mu gihe kandi abatumirwa bazatanga ibiganiro muri iyo nama bose nta munye-Congo urimo, ahubwo hibereyemo abakomoka ku nterahamwe, abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi banzi b’u Rwanda.
Muri abo batumirwa harimo umuhezanguni Ingabire Victoire aho abakurikiranira ibintu hafi bibaza icyo uyu mugore wihebeye amacakubiri n’iterabwoba azavuga mu gihe bisanzwe bizwi ko ari mu bahungabanya umutekano wa Congo cyane ko ari mu bashinze FDLR iza ku isonga mu guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.
Uretse Ingabire mu batumirwa hagaragaramo uwitwa Karangwa Léandre, umuhungu w’interahamwe ruharwa Maj. Karangwa Pierre Claver , umwe mu bashinze FDU-Inkingi ndetse n’umuterankunga wa FDLR ubu ufungiye mu Buholandi aho akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi batumirwa kandi harimo ikigarasha Akayezu Valentin, inkorabusa y’umugabo yageze Buholandi nyuma y’uko Leta y’u Rwanda imuhaye amahirwe yo kujya kwigayo ariko yagerayo akayitera maze akiyunga ku nterahamwe n’ibigarasha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusebya leta y’u Rwanda – uyu nawe wakwibaza igisubizo aje gutanga ku mutekano muri Congo!
Muri abo batumirwa kandi hagaragaramo umuhezanguni w’Umuhorandikazi witwa Anneke Verbraeken uyu akaba azwiho kuba yaragiye avugira benshi mu bajenosideri yaba aboherejwe ku buranishirizwa mu Rwanda n’u Buholandi cyangwa ababuranishirijwe muri icyo gihugu, uyu nawe wakwibaza igisubizo azanye ku mahoro ya Congo!
Iki kiryabarezi cyiswe All for Rwanda cyashinzwe tariki ya 3 Gicurasi 2023 gishingwa n’abakomoka ku nterahamwe barimo Placide Kayumba uyobora FDU inkingi, Mugabowindekwe Robert uyobora Jambo ASBL ndetse na Murego Faustin wahoze muri Ex-FAR, igisirikare cyateguye ndetse gishyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko Murego azwi nk’umuvugizi ukomeye wa FDLR dore ko yajyaga ajya muri Congo guhura nabo no kubagezaho ubufasha yabaga yabakusanyirije.
Placide Kayumba na Robert Mugabowindekwe bo mu mwaka wa 2014 bahuye n’abayobozi ba FDLR barimo Byiringiro Pacifique na Mudacumura aho babijeje ubufasha no kubatera inkunga dore ko aba bafata umutwe wa FDLR nk’igisirikare kizatera u Rwanda maze bakagaruka gukora ibyo ababyeyi babo basize batarangije.
Nta gisubizo iyi nama ya “All for Rwanda” izatanga ahubwo uzaba ari umwanya wo gukorera ubukangurambaga umutwe wa FDLR n’izindi nterahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.
Mugenzi Félix