06-12-2023

Uburyo u Rwanda rukomeje gusimbuka imitego y’interahamwe, ibigarasha na ba mpatsibihugu

0

Abanzi b’u Rwanda barimo ibigarasha, interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma yo gutoroka ubutabera ndetse n’abahezanguni b’abazungu batera inkunga izi nkozi z’ibibi bahora bagambiriye gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda; ibintu ariko bitajya bibahira.

Nk’urugero aba batifuriza ineza u Rwanda bashoye imari mu icengezamatwara rishingiye ahanini ku kwandika ibitabo  bivuga nabi  u Rwanda n’ibihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari nako bashaka kwegeka ibyaha bakoze kuri Leta y’u Rwanda.

Ibyo bitabo byabo byagiye bibura abasomyi, kuko byabaga ari ibinyoma aha twavuga nk’ibitabo by’abazungu nka Judi Rever, Michella Wrong, Peter Verlinden, Anneke Verbraeken n’abandi.

Hiyongeragaho n’inkuru nyinshi aba bazungu bacisha mu bitangazamakuru mpuzamahanga bagambiriye kwanduza isura y’u Rwanda.

Aba banzi b’u Rwanda kandi bagambiriye inshuro nyinshi gutambamira dipolomasi y’u Rwanda ariko bikanga bikabapfubana nk’aho barwanyije umukandida w’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa (OIF) ariko byabapfanye ubusa kuko ubu umunyamabanga wawo ni umunyarwanda.

Aha kandi twavuga nk’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yabereye mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, iyi barayirwanyije ariko birangira ibaye ndetse inagenda neza, cyane ko yasize u Rwanda ku mwanya w’icyubahiro w’uwo muryango.

Izi nyangabirama by’umwihariko interahamwe n’abajenosideri zagerageje inshuro nyinshi kugeraka amabi bakoze ya Jenoside ku Rwanda aho bagiye bakwiza ibinyoma by’uko ngo yakozwe na FPR bakanahimba ibinyoma by’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariko ibi nabyo byarabapfubanye.

Urundi rugero kandi ni uko aba banzi b’u Rwanda bagerageje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubukerarugendo by’umwihariko amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’amakipe y’umupira w’amaguru arimo Paris Saint Germain na Arsenal aho nabwo byabapfubanye.

By’umwihariko izi nterahamwe n’ibigarasha amafaranga atagira uko angana bagakwiye gufashisha bene wabo basize mu Rwanda bakomeje kuyatagaguza bahimbira ibyaha u Rwanda ndetse ari nako bagishakisha izindi mbaraga z’abanyamahanga ariko ibi na byo bimaze kugaragara ko nta musaruro bitanga.

Kuri ubu abazungu bose bagiye bakwiza ibinyoma ku Rwanda baracecetse kuko ibinyoma byabakamanye ndetse banabonye ko ibyo birirwamo bidashobora guhagarika umuvuduko w’iterambere u Rwanda rurimo.

U Rwanda ruzakomeza rukataze mu iterambere, urusaku rw’izi nyangabirama nta cyo ruteze guhindura.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d