24-03-2023

Interahamwe n’abajenosideri bazuye ikinyoma Col Bagosora yacuze ariko kiramupfubana!

Interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda bamaze icyumweru mu bukangurambaga bugamije gukwirakwiza icengezamatwara ry’uko ngo mu Rwanda habaye ‘jenoside y’abahutu’, ikinyoma gihora gikubitirwa ahareba i Nzega.

Icyo ni ikinyoma cyahimbwe ku ikubitiro na Col Théoneste Bagosora, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wigeze no kurahira arirenga ko agomba gutegura imperuka; aha yavugaga mu buryo bweruye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 25 Nzeli 2021 ni bwo uyu Bagosora yapfiriye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Mbere y’uko afatwa agafungwa, Bagosora yari yarashyize imbaraga mu kuyobya uburari ku ruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yumvishaga amahanga ko izahoze ari ingabo za RPF/A-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nazo “zakoreye abahutu jenoside”.

Bagosora mu ntangiriro z’umwaka wa 1995 yari ku ruhembe rw’intagondwa z’abajenosideri n’interahamwe zatorotse ubutabera mu gushinga icyo bise “Rassembelement pour le Rétour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda – RDR” aho abambari b’iyi ngirwashya biyitaga “abacikacumu b’ imirwano yabereye mu Rwanda”.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ukwakira, interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi wavutse kuri RDR ya Bagosora, bihimbiye umunsi wo kwibuka “jenoside y’abahutu”, nk’umurage Bagosora yabasigiye hagamijwe kuyobya amahanga no kujijisha cyane ko iyo ngirwajenoside itabaye, ibintu n’Umuryango Mpuzamahanga utajya uha agaciro.

Ni ubukangurambaga aba bahezanguni bashyizemo amafaranga ndetse bigaragara ko bagenda biyambaza ba gashakandoke b’abanyamahanga kugira ngo babafashe kugoreka amateka y’u Rwanda n’ubwo bwose batazagera ku ntego biyemeje.

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bamagane aba banzi b’u Rwanda bihishe inyuma y’ uyu mugambi mu bisha wo kugahakana ufatanyijwe no gucengengeza amatwara ya “Hutu Power” mu banyarwanda, kuko ntaho yatugejeje uretse kuri Jenoside yakorewe abatutsi nanubu bagihakana.

Mutijima Vincent

Leave a Reply

%d bloggers like this: