December 7, 2022

 “Padiri” Nahimana yinjije urubyaro rwa Hakuzimana Rashid muri za nyeshyamba ze!

Hakuzimana Djibril bita Djibu, umwana wa Hakuzimana Abdul Rashid ufungiwe guhakana Jenodide yakorewe Abatutsi, yahishuye ko hari “ubufasha” ajya ahabwa n’ingirwamupadiri Nahimana Thomas ngo yibasire Leta y’u Rwanda akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Djibril w’imyaka 21 ari mu itsinda ry’abana bibumbiye mu gatsiko kiswe “Together as one Family” bahuriye ku kuba bafite ababyeyi bafungiwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi. Inzego zishinzwe umutekano ziherutse kubata muri yombi ubwo bari bagiye gukora imyigaragambyo itemewe ngo igamije “gufunguza” abo babyeyi.

Uyu musore wahise arekurwa nyuma yo kubazwa, aherutse kujya ku muyoboro we wa YouTube maze ahamya ko mu ibazwa rye yasanganywe muri telefoni numero z’abanzi b’u Rwanda barimo na Nahimana Thomas n’abandi “baziranye na ba data”.

Muri abo bandi Djibril agaragazamo umuhezanguni Ntwali John Williams, David Ngendahimana n’abandi. Mu guhishura ubufatanye n’abo banzi b’u Rwanda, uyu mwana adaciye ku ruhande yagize ati: “Umuntu ntabwo yaguha ubufasha ngo wange.”

Djibril ahishuye ibyo nyuma y’ukwezi Nahimana wirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha binyuranye birimo icyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, atangaje ko ashaka “batayo y’abantu 1000” bagomba kumufasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2024.

Ibyo uyu mwana wa Hakuzimana yatangaje ni ikimenyetso ntasubirwaho ko Nahimana yamaze kwinjirira urubyaro rw’iyi mfungwa nayo iyi ngirwamupadiri yagiye mu matwi bikarangira agonganye n’amategeko.

Uyu Djibril n’abavandimwe be barimo Mahad Hakuzimana w’imyaka 16 na mushikiwabo witwa Assia Hakuzimana bashinze imizindaro ya YouTube banyuzaho ibitekerezo by’ubuhezanguni bisa neza nk’ibyo Nahimana asanzwe akwirakwiza yibasira Leta y’u Rwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Nk’urugero Mahad Hakuzimana aherutse gutangaza ko Perezida wa Repubulika atakibaho; icengezamatwara Nahimana amaze imyaka aririmba agamije guca igikuba mu banyarwanda.

Nahimana Thomas akwiye kumenya ko imigambi ye yo kwangiza abana batazi gutandukanya ururo n’icyatsi yamaze kumenyekana ndetse ko ntacyo azigera akora kigamije gutanya abanyarwanda ngo kimuhire.

Uyu muhezabguni ararye ari menge kuko ibyaha nk’ibi azabibazwa mu gihe gikwiye!

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: