Umwiherero wa RPF-Inkotanyi i Burayi weretse interahamwe ko zivomera mu rutete

Mu ntangiro z’uku kwezi abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi barenga igihumbi baba hirya no hino i Burayi bahuriye mu mwihero i Geneve mu Busuwisi.
Uyu mwiherero wabaye mu gihe interahamwe n’abajenosideri bo bahuriye mu Buholandi aho bari basizoye mu cyo bise imyegaragambyo yo kwibuka “jenoside y’abahutu” yitabiriwe n’abantu babarirwa ku mitwe y’intoki.
Igikomeje gushengura izi nkoramaraso aho zitanihishira mu kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ni ubwitabire bukomeye bw’abanyamuryango ba RPF muri uriya mwiherero.
Nk’urugero, Musabyimana Gaspard, umumotsi w’ingirwashyaka FDU-Inkingi ibarizwa mu kwaha kw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aherutse kumvikana mu ipfunwe n’agahinda kenshi yabuze ayo acira n’ayo amira ubwo yavugaga kuri uriya mwiherero wa RPF.
Aka wa wundi ubura icyo anenga inka akibasira icebe ryayo, uyu muhezanguni mu kimwaro cyinshi yamwariye ku kujora ikiganiro Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yatanze muri uriya mwiherero.
Muri icyo kiganiro Minisitiri Bizimana yatanze ishusho y’ibyo Umuryango RPF-Inkotanyi umaze kugeza ku banyarwanda mu bumwe, ubwiyunge no kubanisha abanyarwanda ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda; ingingo zisanzwe zigwa nabi interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.
Abanyamuryango ba RPF bishimiye cyane uyu mwiherero dore ko wari wanitabiriwe ahanini n’urubyiruko ndetse rwiyemeza gukomeza kwimana u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kwimakaza ubumwe aho bari hose.
Ubwitabire budasanzwe bw’uyu mwiherero wa RPF-Inkotanyi bwashimangiye ko urusaku rw’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera i Burayi nta muntu urwitayeho cyane ko n’ubusanzwe bavomera mu rutete.
Mugenzi Félix