10-06-2023

Uburyo abanzi b’u Rwanda bashoye abana barimo aba Hakuzimana Rashid mu myigaragambyo igapfuba itaraba

Kuva mu mpera z’icyumweru kirangiye ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amakuru y’ibihuha avuga ko inzego zishinzwe umutekano hari abana “zashimuse”.

Abo bana bibumbiye mu gatsiko kiswe “Together as one Family” bakaba bahuriye ku kuba bavuka ku bantu barimo abahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bakiburana abanzi b’u Rwanda bita ko ari “imfungwa za politike”, abo barimo uwitwa Hakuzimana Abdul Rashid.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV ahamya ko bariya bana bafatiwe mu cyuho ubwo bari bagiye gutangira imyigaragambyo itemewe bari bashowemo n’udutsiko tw’abajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zirangajwe imbere n’abambari ba FDU-Inkingi, ingirwashyaka ikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Nyuma y’igihe bariya banzi b’u Rwanda boza mu bwonko uru rubyiruko, kuwa Gatandatu tariki ya 17 nibwo rwahuriye muri kamwe mu tubari duherereye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali rwambaye imipira rwari rwakoresherejwe iriho amafoto y’ababyeyi barwo bafunzwe.

Byari biteganyijwe ko bari bubanze bakicara ahantu hamwe bagakora inama n’abaterankunga babo (FDU-Inkingi) hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom hanyuma iyo nama yahumuza bagakora imyigaragambyo karundura basaba Leta “gufungura ababyeyi babo” bita “abanyepolitiki”.

Ikindi kandi ni uko aba bana n’ababoheje bari batumiye bamwe mu bahezanguni by’umwihariko uwitwa Ntwali John Williams n’abandi biyita abanyamakuru birirwa bacuruza icengezamatwara riharabika u Rwanda ku mizindaro ya YouTube.

Nyuma y’uko iyo migambi mibisha itahuwe, umumotsi Ntwali mu gihunga kinshi yahise yirukira ku muzindaro we wa YouTube maze avuga ko “hari abana baburiwe irengero” yibanda by’umwihariko kuri Djibril Hakuzimana mwene Hakuzimana Abdul Rashid, nawe wafatiwe muri ibyo bikorwa.

FDU yaritamaje…

FDU-Inkingi yananiwe kwihishira mu kibazo cy’aba bana; nk’urugero uwitwa Rwalinda Pierre Célestin, usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe w’iterabwoba nawe yihutiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko “hari abana baburiwe irengero ndetse barimo gukorerwa iyicarubozo”.

Izo nyandiko zidafite umutwe n’ikibuno za Rwalinda zashyigikiwe kandi n’abandi bambari ba FDU-Inkingi kuri Twitter aho byabanze mu nda banafungura konti mpimbano kuri uru rubuga nkoranyambaga bise “SOS Rwanda” banyuzaho inkuru mpimbano mu rwego rwo kwivana mu isoni.

Ubusanzwe FDU Inkingi iri mu banzi b’u Rwanda bari ku ruhembe mu gushukisha abanyarwanda uduhendabana turimo amafaranga y’intikize mu kubagumura no kubashishikariza kwigomeka kuri Leta, dore ko usibye aba bana bashatse kuroha mu byaha ari nako ababyeyi babo bagiye babashuka bakisanga bakoze ibyaha byatumye bafungwa.

Urubyiruko rukwiye kuba maso rukareka gutega amatwi no guha icyuho izi nterahamwe zishaka kubashora mu byaha byabicira ejo hazaza dore ko aba nta rundi rukundo babafitiye.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: