02-06-2023

Bombori bombori mu nyeshyamba mbarwa zisigaye muri FLN ya Rusesabagina

Ibintu bigeze iwandabaga mu mutwe w’iterabwoba wa FLN washinzwe na Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25 aho kuri iyi nshuro abamusigariye ku buyobozi mu by’igisirikare bari hafi kwicana.

Abo ni “Lt. Gen” Habimana Hamada, umugaba mukuru w’inyeshyamba na “Maj. Gen”  Hakizimana Antoine alias Jeva ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

Amakimbirane hagati y’abo bombi amaze igihe, gusa kuwa 15 Nzeri 2022 yafashe indi ntera ubwo Hakizimana yakoreshaga itsinda ry’abarwanyi ba FLN babarizwa mu birindiro biri ahitwa Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo maze basohora itangazo ryamagana Hamada.

Hamada agaruka mu majwi y’abarwanyi babarizwa i Hewa Bola aho bagaragaza ko batakifuza ko abayobora kubera ko ngo abadindiza mu migambi mibisha yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Imiyoborere ye Hamada abarimo Jeva bafata nk’idahwitse niyo yatumye abenshi mu nyeshyamba zihungira muri Zambiya na Malawi, ibyo bikaba biri mu mpamvu banasaba ko yakirukanwa muri FLN.

By’umwihariko aya makimbirane y’aba bombi ashingiye ku macakubiri n’ubusambo buva mu bucukuzi bw’amabuye butemewe baboneramo amaramuko umunsi ku wundi n’amafaranga babona avuye mu baterankunga babo ndetse no mu misanzu.

Burya koko uwarose nabi burenda bucya! FLN nta cyo irwanira ni nayo impamvu abakiyirimo benda kumarana.

Ellen Kampire

Leave a Reply

%d bloggers like this: