29-11-2023

Ivuka rya “RPLA Abacengeri”, indi gihamya ko Congo ari igicumbi cy’abatifuriza ineza u Rwanda

0

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana itangazo rimenyesha ishingwa ry’umutwe w’inyeshyamba zitwa “Rwanda People Liberation Army – RPLA Abacengeri” zashingiwe mu burasirazuba bwa Congo ngo hagamijwe “gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda”.

Ni itangazo ryasinyweho n’uwo bivugwa ko ari umuvugizi w’izo nyeshyamba witwa “Col” Fabien Muhirwa ndetse ricishwa ku mizindaro y’ interahamwe zirimo Mukankiko Sylvie mu rwego rwo kwimenyekanisha.

Imenyekanisha rya ziriya nyeshyamba kandi ryagizwemo uruhare n’abambari b’icyitwa “guverinoma yo mu buhungiro”.

Ibyo bibaye nyuma y’iminsi micye Thomas Nahimana, umukuru w’iyo “guverinoma” ya baringa atangaje ko agiye gutangiza “batayo” yise “Kagoma” igamije kugaba ibitero ku Rwanda mu rwego rwo guhungabanya ituze ry’abanyarwanda ndetse n’ amatora y’ umukuru w’igihugu yitezwe muri 2024.

Ku rundi ruhande, kuba RPLA Abacengeri yaravukiye muri Congo bishimangira ko iki gihugu gikomeje kuba isibaniro ry’ imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ikibazo ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga bidasiba gusaba Congo gukemura.

Uyu mutwe uje wiyongera kuri RUD-Urunana, FPP-Abajyarugamba na CNRD/FLN byose bya komotse kuri FDLR—Umutwe w’iterabwoba nawo ufite ibirindiro muri Congo aho ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse bagifite umugambi wo kurangiza iyo jenoside, kuko kuri bo ari “akazi katarangiye”.

Igihe kirageze ngo Congo ibanire u Rwanda binyuze mu guhashya iyi mitwe y’inyeshyamba nk’uko idasiba kubisabwa.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: