Akanyamuneza ni kose ku bimutse “Bannyahe” mu gihe Ntwali Williams na Nkusi Agnes bamanjiriwe!

Abaturage bahoze batuye mu manegeka y’Imidugudu ya Kangondo na Kibiraro ahazwi nka “Bannyahe” baherutse kwimurirwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Busanza barishimira inzu bahahawe bakanashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda ko yarakoye ubuzima bwabo.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abari bafite inyungu mu kubuza bariya baturage kwimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga bo babuze ayo bacira n’ayo bamira cyane ko imigambi yabo mibisha yabapfubanye izuba riva.
Umugambi wo kugandisha abari batuye Kangondo na Kibiraro wari ukuriwe n’abanzi b’u Rwanda barimo ibigarasha n’udukundi tw’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, ukaba warakwirakwizwaga mu buryo bw’icengezamatwara n’abahezanguni Ntwali John Williams na Nkusi Uwimana Agnes basanzwe biyita abanyamakuru.
Nk’urugero nyuma y’aho igikorwa cyo kwimura aba baturage kigeze ku musozo, Ntwali mu gahinda gashimangira ugutsindwa kwe yahise yirukira ahari gusenywa inzu zishaje maze mu marira nk’ay’ingona atangira gusukiranya amagambo nk’ay’abagombozi ari nako ahifotoreza.
Ku rundi ruhande, na Nkusi ntiyatanzwe kuko yihutiye kwirukira ku muzindaro we wa YouTube maze atangira gutukana nka bumwe mu buryo bwo kwivura ikimwaro cy’uko ikinyoma yari amaze iminsi acuruza ku iyimurwa rya bariya baturage cyari kimaze gukubitirwa ahareba i Nzega mu gihe kandi iyimurwa ry’aba baturage ryagenze neza nta muvundo ndetse nta n’uwigeze ahagirira ikibazo.
Gusa buri wese yakwibaza impamvu nta n’umwe hagati ya Ntwali na Nkusi urajya mu mudugudu wa Busanza kureba uko ubuzima bw’aba baturage bumeze – ibyo birazwi ko batabikora cyane ko ba sebujasa atari byo bashaka kubona!
Mugorukeye Josephine, umwe mu baturage bimuriwe mu mudugudu wa Busanza atangaza ko inzu ye muri Kangondo yahawe agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 27 ariko magingo aya iyo yahawe mu Busanza ifite agaciro ka miliyoni 35.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko muri Kangondo yari ahafite inzu zakodeshwaga amaranga ibihumbi 170 ku kwezi none inzu y’ibyumba bitatu yahawe mu Busanza yayiboneye umuntu uzajya ayikodesha ibihumbi 250.
Mu byishimo bigaragari buri wese, Mugorukeye yagize ati: “Ndashima Leta y’Ubumwe inkuye mu gishanga.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu bimuwe batishoboye batangiye guhabwa ibiribwa bizaba bibafasha mu gihe bakirimo kumenyera ubuzima bushya aho na Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubasha kwiyubaka.
Ibyo byose nibyo bitera agahinda abanzi b’u Rwanda bakabyukira ku mbuga nkoranya mbaga basebya u Rwanda ko “rwasenyeye abaturage”, nyamara ibi byose babikora bazi neza ko leta irimo gushakira abaturage bayo ineza mu gihe bo bakomeje gushaka icyasenya abanyarwanda.
Ntwali Williams, Nkusi Agnes na bagenzi babo bakwiye gukora urugendoshuri bakareba uburyo abatuye Busanza babayeho neza, aho kwirirwa bakwiza ibyoma!
Mugenzi Félix