I New York Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abajyanama be

Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 yayoboye inama y’Itsinda ry’Abajyanama be, PAC, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’u Rwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise; Pasiteri Rick Warren; Francis Gatare, ba Minisitiri Biruta Vincent, Uzziel Ndagijimana na Paula Ingabire. Yari irimo kandi Dr Éliane Ubalijoro, Umwarimu muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada mu Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga.
PAC irimo kandi Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere , Scott Ford, Umucuruzi ukomeye wo muri Ecosse, Kaia Miller washinze Aslan Global, Michael Fairbanks, Impuguke mu bukungu wigishije muri Harvard Business School, Prof. Michael Porter; Michael Roux wigeze guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Australie na Dr Paul Davenport wabaye Umuyobozi wa Kaminuza ya Alberta n’abandi.
Iyi nama ibaye mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ihungabana bwatewe n’icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka isaga ibiri kiyogoza Isi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2022 buzazamuka ku gipimo cya 6%.
Perezida Kagame ubwo yari ayoboye iyi nama ihuriza hamwe abajyanama be n’aba Guverinoma, hagamijwe iterambere ry’igihugu


Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana (hagati) ari mu bitabiriye iyi nama
Dr Donald Kaberuka (ibumoso) aganira na bagenzi be bagize PAC
Muri iyi nama hatangwa ibitekerezo binyuranye bigamije kwihutisha iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye n’abagize PAC kuri uyu wa Gatandatu
Iyi nama iterana mu bihe bitandukanye igamije kugira inama Umukuru w’Igihugu na Guverinoma kuri gahunda zitandukanye


Amafoto: Village Urugwiro