Maj Pierre Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi yari ‘komiseri’ muri FDU-Inkingi

Hirya yo kuba FDU-Inkingi ari umutwe w’iterabwoba nk’uko Loni yabyanzuye mu mwaka wa 2018, ni n’agatsiko k’interahamwe n’abajenosideri batorotse ubutabera bw’u Rwanda.
Nk’urugero tariki ya 13 Gicurasi 2022 Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi umwe mu bambari b’imena b’uyu mutwe w’iterabwoba, Maj Pierre Claver Karangwa.
Uyu yahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi akaba by’umwihariko yarayigizemo uruhare rukomeye mu yahoze ari komini Mugina mu majyepfo y’u Rwanda.
Bimwe mu byo benshi batazi ni uko uyu Karangwa yari umwe mu bavuga rikijyana muri FDU-Inkingi aho yari by’umwihariko “komiseri” ushinzwe umutekano n’ikusanyamakuru (Security and Documentation).
Uwo mwanya yari uwumazeho igihe dore ko bawumushinze bakurikije uburambe yari afite kuko mu ngabo za ex-FAR yigeze gukora mu iperereza.
Ku rundi ruhande, umugore w’uyu mujenosideri magingo aya ni visi perezida w’ishyirahamwe ry’abagore bafite abagabo muri FDU rizwi naka ‘CODAC’, iri shyirahamwe ryashinzwe na Ingabire Victoire rikaba rizwiho kuba ritanga imisanzu myinshi muri uyu mutwe w’iterabwoba.
Uretse Karangwa watawe muri yombi, abandi bambari ba FDU bakidegembya barimo Ndereyehe Charles, Sebatware Marcel, Rwalinda Pierre Célestin, Placide Kayumba n’abandi iminsi yabo irabaze!
Mugenzi Félix