06-12-2023

RPF-Inkotanyi ikize ingwizamurongo!

0

Abitwa Musana Jean Luc na Habineza Jean Paul bamaze iminsi bakwiza ku mbuga nkoranyambaga inkuru zivuga ko basezeye mu muryango RPF-Inkotanyi.

Mu gutangaza ko bavuye muri RPF, abo basore bombi bakoresheje umwe mu miyoboro ya YouTube isanzwe iterwa inkunga n’umuhezanguni Ingabire Victoire mu gukwirakwiza icengezamatwara rye k’u  Rwanda.

By’umwihariko uwitwa Musana ku myaka 31 ye y’amavuko yahise ahinduka igikoresho cya Ingabire abenshi bazi ku kabyiniriro ka ‘IVU rituuma’ aho uyu musore asigaye yirwa akwirakwiza ibitekerezo by’ubuhezanguni bya nyirabuja.

Mu gihe “gukorera igihugu” mu buryo bwose bushoboka ari imwe mu ntego buri muryango wa RPF aba afite, siko byari bimeze kuri Musana na mugenzi we Habineza cyane ko aba bombi bari ingwizamurongo aho nta muntu n’umwe ubatangira ubuhamya ku bwitange baba baragararije umuryango igihe bari bawurimo.

Ikibazo abantu bose bakomeje kwibaza ndetse babaza n’aba bavuga ko basezeye muri RPF-Inkotanyi ni “Wari uyimariye iki’’ kugira ngo bumve ibyo Umuryango uhombye.

Umwe mu basesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Umuntu avuga ko asezeye abantu runaka kuko bari bamuzi ndetse hari n’icyo yari amariye aho hantu yari ari; iyo atari uko bimeze, uba uri ingwiza murongo n’imbura mumaro.”

Yunzemo ati: “Kwifata ugasezera ahantu utari uzwi ikirenze utari ugize icyo umariye birasekeje ndetse nta n’uwo bikwiye kurangaza, gusa ikiriho ni uko abo basore bombi bishakira kugira ngo bakomeze bavugwe mu gihe nyamara ntacyo bamaze ndetse nta n’icyo bamariye igihugu.”

Ubusanzwe RPF-Inkotanyi igira amahame igenderaho mu bikorwa binyuranye byo kubaka igihugu n’abanyarwanda muri rusange; umunyamuryango w’ukuri akaba agaragarira muri ibi bikorwa, iyo nta nahamwe ugaragara uba uri ingwizamurongo nka Musana ndetse na Habineza.

Aba basore bombi ni bitonde kuko n’ubundi ntacyo bamaze, ndetse bakwiye kuba baterwa isoni nabyo!

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

%d