23-09-2023

Icyoba ni cyose mu bajenosideri bihishe mu Bufaransa nyuma y’itahawa ry’agace kitiriwe Birara

0

Abajenosideri bamaze imyaka bihishahisha mu Bufaransa ntabwo bagisinzira ngo batore agatotsi nyuma y’uko iki gihugu gikomeje guha agaciro mu buryo bugaragarira buri wese amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’urugero, ubuyobozi bw’umujyi wa Paris mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize bwatashye ku mugaragaro agace kitiwe nyakwigendera Birara Aminadabu, intwari yo mu Bisesero yishwe ubwo yacunguraga abarenga 1000 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyatitije abajenosideri barangajwe imbere na Agatha Kanziga, umugore w’umucurabwenge mukuru wa Jenoside Habyarimana “Kinani” n’abandi bajenosideri  bamaze igihe bihishe mu Bufaransa cyane ko cyigamije guha agaciro amateka ya Jenoside bo bahakana kandi ari na bo bayikoze.

Gusa ititira ryabo rifite impamvu, kuko hari hashize imyaka igera kuri 27 u Bufaransa busa nk’ububakingira ikibaba; ibintu byabateraga kwiyumva nk’aho bari hejuru y’amategeko.

Ni mu gihe kandi iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyigicumbikiye abajenosideri barenga 47 ndetse n’amagana y’abahora bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kumurika ku mugaragaro kariya gace kitiriwe nyakwigendera Birara bije kandi mu gihe, nta minsi ishize, u Bufaransa butangije urubanza rw’umujenosideri ruharwa, Laurent Bucyibaruta.

Amazi ntakiri yayandi!

Kuva Perezida Emmanuel Macron yajya ku butegetsi yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ u Bufaransa n’ u Rwanda. Biza gushimangirwa ubwo Macron yasabaga akanama k’ abashakashatsi gukora icukumbura ku ruhare rw’ ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidateye kabiri Macron yasuye u Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize maze yemera ndetse asaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri politike yaganishije u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Macron uherutse gutorerwa indi manda y’ imyaka itanu ndetse yanasezeranyije u Rwanda ko atazihanganira abajenosideri bihishahisha mu gihugu mu gihugu cye aho bagomba kuburanishwa nk’imwe mu nzira yo guha ubutabera abagizwe ingaruka na Jenoside.

Ibi bikorwa bigenda biba ni amateka mashya akomeje kwandikwa bikaba kandi  n’impuruza kuri aba bajenosideri aho nabo ubu imitima itakiri mu gitereko cyane ko uko byagenda kose bagomba gushyikirizwa ubutabera maze bakoryozwa uruhare rwabo muri Jenoside.

Aba bajenosideri bakwiye gukomeza kuzirikana ko nta wahemukiye u Rwanda n’abanyarwanda ngo bimugwe amahoro kandi ko icyaha cya Jenoside kitajya gisaza; bitinde bitebuke abo bahemukiye bazabona ubutabera!

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: