06-04-2026

“Prof” Charles Kambanda akwiye gukurikiranwaho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – Dore ibimenyetso

0

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gusaba ko Charles Kambanda wigisha muri kaminuza ya St John’s University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakurikiranwaho guhakana no gupfobya Jenoside.

Kambanda abenshi bita “Rubunzamurizo” kubera ubusambanyi bwamwokamye, ari muri Amerika; igihugu yatorokeyemo ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gusambanya abakobwa yigishaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no gukora ibindi byaha bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kugera muri Amerika uyu muhezanguni yarushijeho gukora biriya byaha by’umwihariko icyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibintu akorera ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi.

Mu biganiro Kambanda atanga ku miyoboro itandukanye ya YouTube akunze kuvuga ko mu Rwanda “nta jenoside yahabaye” ko ahubwo habaye “ubwicanyi busanzwe”, hari n’aho yavuze ko “icyo Kagame yita Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyuka, ntacyabayeho”.

Kambanda kandi yigeze kumvikana avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ngo atari jenoside ahubwo yari “amayeri yo gutsinda umwanzi(military tactics)”, n’izindi mvugo zitesha agaciro iyi Jenoside yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Uyu muhezanguni kandi aherutse kuvuga ko Jenoside yakorewe abatutsi “yabaye igicuruzwa kuri leta y’u Rwanda” ko ngo hakwiye no kujya havugwa “jenoside y’abahutu”, amagambo nk’aya yashenguye benshi dore ko no ku birenze ibyo Kambanda yagiye avugira bamwe mu nterahamwe mu manza zitandukanye ariko byaramupfubanaga.

Igihe kirageze ngo Leta Leta zunze ubumwe za America zite muri yombi uyu muhezanguni cyane ko atari hejuru y’amategeko.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *