25-05-2026

Rayon Sports yasinyishije umuzamu w’Umugande

0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Simon Tamale nk’umuzamu wayo mushya.
Uwo ni Umugande wakiniraga Maroons FC y’iwabo, akaba yasinye amasezerano y’umwaka akazamugeza muri 2024.

Simon Tamale kandi ari muri batatu bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Uganda, aho ahanganye n’abakinnyi barimo Milton Karisa wa Vipers FC wifuzwa n’ikipe y’ingabo APR FC, ndetse na Charles Bbaale wa SC Villa.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports iri kuganira n’undi mugande ukina inyuma ya ba rutahizamu Shafiq Kagimu wari usazwe akinira ikipe Gor Mahia yo muri Kenya, akazagurwa hafi miliyoni 18 mu myaka ibiri.

Iyi kipe kandi yifuza myugariro ukomoka mu Burundi, Haruna Madjaliwa, ukinira Bumamuru FC iwabo aho azasinya imyaka ibiri kuri miliyoni 15.

Ikipe ya Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confédération cup.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading