27-07-2026

Rusesabagina yahamije ko ari akabaye icwende katajya koga ngo gacye cyangwa ngo gashire umunuko!

0

Rusesabagina Paul, umugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba akaba aherutse gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kumutakambira amusaba gufungurwa, yashimangiye ko agifite ubugome bukabije ndetse ko nta neza yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko uyu mugabo ubu ubarizwa mu San Antonio ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 30 Kamena 2023 yifashe agasohora ubutumwa bw’amashusho aho yumvikana atesha agaciro imbabazi yasabye ari nako mu isoni nke yibasira Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Umunyarwanda yabivuze neza ko “Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira!” Uko niko bimeze kuri Rusesabagina cyane ko yirengagije ugutakamba no gutera imbabazi yagaragaje ubwo yandikiraga Perezida Kagame amusaba gufungurwa aho ubu yabihinduye maze yikomanga mu gatuza ko gufungurwa kwe kwateye n’igitutu ba mpatse ibihugu bashyize ku Rwanda.

Nk’urugero, mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu hari aho yagize ati: “Nciye bugufi nsaba imbabazi, nicuza uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN”.

Muri iyo baruwa Rusesabagina yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, atazongera kujya muri politiki n’ubugizi bwa nabi, ahubwo azakoresha umwanya azaba abonye “mu kwitekerezaho” aho azaba ari kumwe n’umuryango we.

Gusa Rusesabagina kuri iyi nshuro yashimangiye ko ari akabaye icwende katajya koga ngo gacye cyane ko yeruye ko agifite imigambi mibisha yo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda aho muri bwa butumwa bwe atahishe kugaragaza ko akiri wa wundi ushaka kumena amaraso mu Rwanda.

Uyu muhezanguni yumvikana agereranya ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubw’intagondwa z’abazungu zateje ibibazo bikomeye muri Afurika y’epfo binyuze mu kwimakaza ivangura moko n’ikandamiza bizwi nka “Apartheid”, maze akabiheraho asaba Umuryango Mpuzamahanga gutera umugongo u Rwanda – ibintu bishimangira ubugome ndengakamere bworetse uyu mugabo.

Rusesabagina kandi arikora akabeshya abamukurikira buhumyi ko aharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu Rwanda; ukibaza uburyo ibyo bivamo kwica Abanyarwanda nk’uko yabihamijwe n’inkiko.

Igitangaje ni uburyo uyu mugabo wiyeguriye iterabwoba yihandagaje akagereranya ubuyobozi burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi n’ikuzimi aho abwita ko ngo “buhonyora uburenganzira bwa muntu, bukica abatavuga rumwe nabwo” n’ibindi birego bidafite epfo na ruguru.

Icyo Rusesabagina yirengagiza ni uko u Rwanda iyo ruza kuba ruyobowe nk’uko abivuga mu icengezamatwara rye ridafite umutwe n’ikibuno yakabaye yarishwe agitabwa muri yombi nk’uko ibindi bihugu birimo n’iby’ibihangange bibigenza iyo bifashe ibyihebe bimeze nkawe.

Ibyo Rusesabagina yigira byose akwiye kumenya ko amategeko ateganya ko imbabazi yahawe zose zishobora guteshwa agaciro maze akisanga agarutse mu Rwanda gusoza igihano yari yarakatiwe.

Gakayire Fred

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading