Ya nama yagombaga guhuza Tshisekedi, interahamwe n’ibigarasha yakubise igihwereye!
Iby’intagondwa z’ibigarsha n’interahamwe ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda imbwa zikomeje kubirwaniramo ari nako hisukiranya ibimenyetso bishimangira ko izi nyangabirama ibyo zivuga ko zirwanira zitazabigeraho.
Ni nyuma y’uko inama yagombaga guhuza aba banzi b’u Rwanda na Perezida Tshisekedi isubitswe mu gihe haburaga amasaha atageze kuri 48 ngo iteranire i Kinshasa.
Ni inama yagombaga guterana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nyakanga 2023, byasobanuwe kenshi ko yari igamije kwigira hamwe uburyo aba banzi b’u Rwanda bahuza imbaraga na Tshisekedi bagamije “guhirika” ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Amakuru y’isubikwa ry’iriya nama yemejwe na “Rubunzamurizo” Kambanda Charles, umuvugizi wa PRCG, ikiryabarezi cyiyita ko giharanira ineza y’Abanyarwanda, iki kiba kiri mu bagombaga kwitabira iyo nama.
Mu kiganiro n’umuyoboro rutwitsi wa YouTube w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Kamanda yariye indimi asobanura ikihishe inyuma y’isubikwa ry’iriya nama aho umwanya umwe yavugaga ko byatewe n’u Rwanda undi mwanya akavuga ko byatewe n’uko Tshisekedi wagomba kuyifungura ku mugaragaro atabonetse.
Gusa abasesenguzi b’ibibera mu Karere k’ibiyaga bigari bya Afurika baganiriye na MY250TV bahuriza ku kuvuga ko iriya nama n’ubundi itagombaga kuba cyane ko n’ibyari ku murongo w’ibyigwa nta na kimwe gishobora gushyirwa mu bikorwa ngo gishoboke.
Umwe muri abo basesenguzi yagize ati: “Ni inama yari igamije kwiga uburyo bwo gutera u Rwanda; ari Congo cyangwa izo za FDLR, RUD-Urunana n’abandi bavuga ko barwanya u Rwanda barabigerageje birabananira, rero sinumva icyo aba bantu bari bagiye kumara i Kinshasa.”
Yunzemo ati: “Sinumva kandi uburyo Tshisekedi yari kongera kwishyiraho umuzigo wo gutera u Rwanda mu gihe amahanga akomeje kumwotsa igitutu amusaba gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi amusaba… muri rusange iriya nama ntabwo yagomba kuba kuko nta kintu cyari kuzavamo.”
Iyo umuntu asesenguye ibirebana n’isubikwa ry’iyi nama, ukongera ukabihuza n’ibyo Kambanda avuga icyo ubona ni uko abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi, nabo ubwabo batazi icyo bashaka; bigashimangira ko icyo bavuga ko barwanira batazigera bakigeraho.
Abo bose bakwiye kumenya ko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizahora gihanitse.
Gakayire Fred