Umuburo ku nterahamwe n’ibigarasha: Uwabakubise inshuro mugakwira imishwaro ntaho yagiye, arakomeye kuruta uko mwamusize!
Abanyabyaha bagomeye u Rwanda n’Abanyarwanda ubu babarizwa mu miheno itandukanye hirya no hino ku Isi, ntibasiba kwikomanga mu gatuza bakagaragaza ko bafite umugambi wo kwihorera no “guhirika” ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Muri izo nyangabirama harimo interahamwe n’abajenosideri babundabunda mu bihugu bya Afurika, i Burayi ndetse no muri Amerika aho ahanini bibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi kazwi nka FDU-Inkingi, aka gatsiko kiyita “ishyaka” ariko ridafite aho ryanditse gakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kimwe n’indi iwushamikiyeho irimo RUD-Urunana, MRCD-FLN, FPP Abajyarugamba n’iyindi.
Hari kandi ibigarasha, aba ni abagore n’abagabo bananiwe kubahiriza amahitamo yo kubazwa inshingano (accountability) ubu u Rwanda rushyize imbere, maze bahitamo kwigira impunzi nyuma yo kugira uruhare mu byaha bitandukanye birimo kwiba ibyo Leta yageneye abaturage, ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi byaha bigayitse. Ibigarasha bikunze ahanini kubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho bafite n’umutwe witwaje intwaro wamenyekanye nka “P5”, ubu usigaye witwa “P4”.
Yaba interahamwe ndetse n’ibigarasha, bose mu bihe bitandukanye bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu kugaba ibitero-shuma ariko birabapfubana cyane ko basangaga inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja maze zikivugana bamwe muri bo ari nako zifata mpiri abandi maze bakagezwa imbere y’ubutabera.
Aba nyuma y’uko urugamba rw’amasasu basanze rudashoboka, bayobotse urugamba rw’icengezamatwara aho bakoresha ibitangazamakuru bibiba urwango ndetse n’imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Twitter, Facebook n’izindi, gusa nabwo uru rugamba nta bushobozi bafite bwo kurutsinda cyane ko ibyo bavuga nta mutwe n’ikibuno biba bifite mu gihe kandi nta Munyarwanda ubitayeho. Ibinyoma bidashinga izi nyangabirama zikunze gutangaza nuko ngo abanyarwanda bari mu mahanga bagomba gutera uRwanda bakisubiza igihugu ku ngufu, ibi byose ni nko kwikirigita agaseka.
Gusa icyo batazi ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko inzego zishinzwe umutekano zabatsinze yaba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi no muri bya bitero shuma, ubu zose ziyubatse ku rwego gusagurira n’ibindi bihugu aho imbaraga z’igisirikare zikenewe, aho amahoro n’umutekano byahungabanye ubu igipolisi ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda biriyambazwa ndetse ubu biri ku rwego rushimishije.
Mu rusange, ubu Umuryango w’abibumbye ubara ko u Rwanda rufite abagabo n’abagore bo mu gipolisi (RNP) ndetse n’igisirikare (RDF) bagera ku bihumbi bitandatu na magana atandatu bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Kuba ubu butumwa bwo kugarura amahoro izi ngabo n’abapolisi babujyamo bakahagarura amahoro n’umutekano ni ubutumwa bukomeye ku batifuriza ineza u Rwanda, basize baruhekuye ubu bakaba birirwa bikirigita bagaseka ngo bazarutera.
Interahamwe, ibigarasha n’undi wese utekereza kwiyunga kuri aba banyabyaha icyo akwiye kumenya ni uko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda kizahora gihanitse…aba kandi bakwiye kumenya ko uwatsinze ntaho yagiye!
Igikomeye ni uko n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bashyize imbere kwiyubakira igihugu no kurinda uwagihungabanyiriza ubusugire aho yaba aturutse hose. Rwanda itajengwa na sisi wenyewe!
Gakayire Fred& Ndayambaje Marc