Perezida Kagame yemereye Haïti umusanzu mu gukemura ibibazo by’amakimbirane n’umutekano byayizonze
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2023, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gufasha igihugu cya Haïti mu gusohoka mu bibazo by’umutekano mucye bimaze igihe bicyugarije.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama ya 45 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka “CARICOM”.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku kugaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu ari ingenzi aho by’umwihariko ubufatanye hagati ya Afurika na Caraïbe ko bukwiye gushimangirwa.
Aha ni ho yahereye agaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gutanga umusanzu wo gukura Haïti mu bibazo by’urusobe bikomeje guteza umutekano mucye haba kuri yo ndetse n’ibihugu bituranye nayo.
Yagize ati : “Kuri Haiti, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yaha umurongo iyo mikorere, maze abaterankunga bakabishyigikira, u Rwanda rwo ruriteguye gutanga umusanzu rugacyemura ibibazo by’umutekano mucye muri icyo gihugu.”
Ikibazo cy’umutekano mucye wa Haiti kimaze iminsi kiganirwaho mu nzego zitandukanye, ndetse no kuri uyu wa kane cyagarutsweho mu kanama k’umutekano mu Muryango w’Abibumbye.
Kugeza ubu, abahagarariye ibihugu byabo bagaragaza ko hakwiye kugira igikorwa ariko ntabwo bigeze berura uruhare rufatika rw’ibihugu bahagarariye nk’uko u Rwanda rwahise rugaragaza ko rwo rwiteguye gutanga umusanzu warwo nk’uko rubikora henshi ku Isi.
Si ubwa mbere u Rwanda rwaba rugiye kugoboka Haiti mu bibazo by’umutekano mucye, kuko no mu butumwa bw’amahoro bwahawe izina rya MINUSTAH rufatanyije na Brezil rwohereje abashinzwe umutekano barwo muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu w’2017.
Marc Ndayambaje