Musabyimana wa FDU-Inkingi iyo ageze ku gutagatifuza Leta y’abajenosideri aravuga ivata rikaza!
Musabyimana Gaspard yagize atya yijandika mu byo gusobanura ibaruwa Augustin Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Jandarumori yandikiye Jean-Michel Marlaud wahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda muri 1994.
Usibye kuba iyi baruwa ubwayo yararanzwe no kugoreka amateka, umuhezanguni Musabyimana abicishije ku muzindaro wa YouTube ubarizwa mu kwaha kw’agatsiko ka FDU-Inkingi, yaboneyeho kugaragaza uburyo adahwema kugoreka amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibaruwa Augustin Ndindiliyimana yandikiye Ambasaderi Jean-Michel Marlaud, yashimagizaga iby’uyu mu Ambasaderi wanditse igitabo yise “Dire l’indicible.”
Ni igitabo yanditse ubwo yari amaze kumenya icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cyo gushyiraho Komisiyo ya Duclert yari igizwe n’abashakashatsi bagamije gushyira umucyo ku ruhare rw’ Ubufaransa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean-Michel Marlaud utari wishimiye icyo cyemezo yatangiye kwandika kiriya gitabo mu rwego rwo gusobanura bimwe mu byemezo bidahwitse yafashe ubwo Jenoside yari itangiye.
Mu gushaka gusobanura ibaruwa Ndindiliyimana yandikiye Jean Michel Marlaud. Umuhezanguni Musabyimana utajya wiburira, ahakana ko Habyarimana Juvenal yari “Umunyagitugu woretswe na politike yivangura.” Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Duclert.
Gusa byari amatakirangoyi kuko, Habyarimana Juvenal ntawe uyobewe ko kuva yahirika Kayibanda Gregoire mu 1973, imitegekere ye yaranzwe no gutoteza ubwoko bw’ abatutsi, harimo kubavutsa uburenganzira bwo kwiga biciye mu cyo ubutegetsi bwe bwise “iringaniza”. Kubuza bamwe gutaha mu rwababyaye, no kwicwa bya hato na hato.
Uyu Musabyimana utagira isoni, yumvikanye avugako nyakwigendera Jenerali Marcel Gatsinzi wabaye mu ngabo za FAR, “yakomeje gukoreshwa na FPR” kugira ngo ubwo urubanza rwa Theoneste Bagosora, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rutangiye, azamushinje. Ku bazi ukuri, iki ni ikinyoma kinyagisha.
Ububi bwa Bagosora ntibwihishiraga, ku buryo mu Rwanda hose ari Marcel Gatsinzi wari ufite ibimenyetso simusiga byo gushinja uwo mujenosideri kabombo.
Hari benshi bamwumvishe avuga ko agiye “gutegura imperuka” yewe no mu rukiko abagaragaje ko yakuye amafaranga mu isanduku ya Leta akajya kugura intwaro zo kumara Abatutsi si Marcel Gatsinzi.
Kurya aba bahezanguni baba bafite icyo bagamije iyo bavundereza bene ibi binyoma, Musabyimana yasoje ikiganiro asaba urubyiruko kwemera ibinyoma avuga.
Gusa, uru rubyiruko rukwiye kumenya ko uyu muhezanguni n’agatsiko akorera ka FDU Inkingi bashyize imbere umuvuno wo kugoreka amateka, basiga icyasha FPR Inkotanyi yabohoye igihugu n’Abanyarwanda.
Ibyo babikora kandi bashaka kuzimangatanya ibyaha bya bamwe muri bo cyangwa se ibya Leta yakoze Jenoside benshi muri bo bakoreye.
Mutijima Vincent