02-09-2026

Umunyarwanda yatsindiye Manchester United igitego

0

Noam Emeran, rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 yatsindiye iyi kipe igitego mu mukino wa gicuti wayihuje na Leads United ubera kuri Sitade ya Ullevaal iri Oslo muri Noruveje.

Uyu musore w’imyaka 24 ufite amamuko i Kamonyi ho mu majyepfo y’u Rwanda, yafunguye amazamu ku munota wa 67 ndetse atanga umupira wavuyemo ikindi gitego ku munota wa 81, bityo Manchester itahana intsinzi y’ibitego 2 ku busa bwa Leeds.

Ababyeyi bose ba Noam ni abanyarwanda by’umwihariko papa we, Fritz Emera, yakinnye umupira w’amaguru mu babigize umwuga ndetse akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Mu mwaka wa 2019 Noam Emeran, yasinye amasezerano ya mbere nk’uwabigize umwuga muri Manchester United, avuye muri Amiens yo mu Bufaransa, nyuma yo kwifuzwa  n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani.

Uyu rutahizamu amaze gutsindira Machester United ibitego 12, yatanze kandi imipira 8 yavuyemo ibitego. Naom yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu kiciro cy’ingimbi, ubu abakunzi ba ruhago bategereje kumenya niba azatera ikirenge mucya se Fritz mu gukinira Amavubi cyane ko nayo amwifuza.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading