02-09-2026

Undi mujenosideri yisanze mu nshundura z’ubutabera bw’u Bufaransa

0

Ubutabera bw’u Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize bwataye muri yombi  uwitwa Madjaliwa Safari, interahamwe kabombo yari imaze igihe yihishahisha muri icyo gihugu nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Safari w’imyaka 58 yafatiwe i Paris aho akurikiranyweho by’umwihariko icyaha Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomontu.   Imirimo yo kumukurikirana mu butabera yatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa  Nyakanga, bikaba ndetse binemezwa n’umwunganira mu mategeko Me Abed Bendjador. Ibyaha uyu mujenosideri akurikiranyweho yabikoreye mu byahoze ari perefegitura ya Gitarama ndetse na Butare, uruhare runini akaba yararugize mu bwicanyi bwakorewe kuri za bariyeri zirimo nk’iyitwaga « Chez Premier ».

Mu mwaka wa 2017 nibwo u Rwanda rwasohoye impapuro zisaba kumuta muri yombi maze inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zitangira akazi ko kumukurikirana. Uyu mujenosideri atawe muri yombi nyuma y’uko u Bufaransa bukomeje kugaragaza ubushake mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gufata no kuburanisha abajenosideri bari bamaze igihe kinini bidegembya muri icyo gihugu.

Ibi bije bikurikira uruzinduko rw’amateka Perezida Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021 aho yahamije ko atazihanganira ko igihugu cye gikomeza kuba indiri y’abajenosideri bahekuye u Rwanda.

Umwe mu bo Ubufaransa buheruka gukatira ni Philippe Hategekimana wari warahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa akiyita Philippe Manier mu rwego rwo kujijisha ubutabera, uyu mujenosideri aherutse gukatirwa burundu nyuma yo guhamywa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiri kuba ku bajenosideri bari barabonye ubuturo mu Bufaransa ni indi gihamya ko nta muntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uzihisha ubutabera by’iteka – Jenoside ni icyaha kidasaza, ni yo mpamvu uwayigizemo uruhare wese azabiryozwa.

Marc Ndayambaje

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading