Olympics: Amavubi y’abagore yanganyije na Uganda – AMAFOTO
Iki y’igihugu y’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abagore kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 yanganyije n’iya Uganda ibitego 3-3, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Uganda niyo yari yakiriye u Rwanda n’ubwo aba bangavu b’Amavubi bari mu rugo kuko iki gihugu cya Uganda kidafite ikibuga cyemewe na CAF na FIFA. Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali Pelé Stadium utangira saa kumi.
Amakipe yombi yatagiye ari gusatirana cyane, gusa ku munota wa gatanu Uganda yahushije igitego cyari cyabazwe, umukinnyi Fuazia Najjemba yasize ba myugariro b’u Rwanda, asigarana n’umunyezamu Ndakimana Angeline ariko ntiyabasha gutera mu izamu.
Amavubi niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mukahirwa ku munota wa 33, gusa habura iminota mike kugira ngo igice cya mbere cyirangiye Uganda yaje kubona igitego gitsinzwe na Nyinagahirwa Shakirah watereye ishoti rikomeye atereye inyuma y’urubuga rw’amahina ijya mu izamu.
Mu gice cya kabiri, Uganda yaje kubona penaliti ku munota wa 50 ku makosa ya Ndakimana Angeline wagushije rutahizamu Najjemba mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita atanga penaliti, maze bayitsinda neza.
Amavubi yaje kwishyura igitego kumupira wumuterekano nyuma yamakosa yaba myugariro ba Uganda. Ku munota wa 83 habura iminota 7 gusa Amavubi yaje kubona igitego cya gatatu gitsinzwe na Usanase Zawadi, gusa nyuma y’iminota itatu Uganda yaje kwishyura umukino urangira ari 3-3.
Aya makipe yombi azongera gukina undi mukino wo kwishyura uzabera kuri iyi Kigali Pele Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 18 Nyakanga 2023.






Karemera Jean Luc