28-07-2026

Guhamya umubano n’amahanga, ‘Pan-Africanism’, kureshya abashoramari…: Umusaruro ufatika w’ingendo za Perezida Kagame

0

Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ibanza ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, yakoreye ingendo 90 ku migabane ine y’Isi, asura ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Ni ingendo zifite igisobanuro gikomeye cyane ko kubaka iterambere rishingiye ku bubanyi n’amahanga, ubutwererane, guharanira ubumwe bwa Afurika no kwigira kwayo (Pan-Africanism) ari zimwe mu nkingi mwikorezi za gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere (2017-2024) izwi nka NST1.

Impuzandengo y’ingendo za Perezida Kagame muri iriya myaka igaragaza ko yagendereye cyane Afurika; ibintu bishimangira ubushake bwe bwo gutsimbaza ‘Pan-Africanism’. Nk’urugero, igihugu Perezida Kagame yagezemo inshuro nyinshi mu myaka itanu ibanza y’iyi manda ni Kenya kuko yayigendereye inshuro esheshatu.

Gusura Kenya ni ibintu byumvikana icyo gihugu ari umuturanyi, ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi Kenya imaze iminsi ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande, hari igice cy’abanyarwanda bigize ba mwangababo barangajwe imbere n’ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi biha kujora ingendo z’Umukuru w’Igihugu mu gihe nyamara izi ngendo zifatiye urunini igihugu aho n’umusaruro wazo ugaragarira buri wese.

Gusa abakerensa ingendo za Perezida Kagame bakwiye kumenya ko u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyaja iyo kitagira umuyobozi ureba kure magingo ya kiba cyugarijwe n’ibibazo bisa neza nk’ibyayogoje ibindi bihugu bihuje amateka, muri ibyo bibazo harimo ubukene bukabije, ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli n’ibindi.

Mbere y’uko ashaka umubano n’amahanga, Perezida Kagame aba yakoze ibishoboka byose kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze bigerweho mu Rwanda, mu karere, ku mugabane w’ Afurika ndetse no ku isi hose.

Perezida wa Repubulika areberera inyungu z’abaturage nk’uko bigaragarira buri wese, kuva yaba umuyobozi yaharaniye kuzuza inshingano ze uko bikwiye; ibi byemezwa n’uko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano aho kiwusagurira amahanga binyuze mu gutanga ingabo n’abapolisi bagarura amahoro n’umutekano aho bakenewe; urugero rwiza n’ibyo u Rwanda ruri gukora muri Santrafurika na Mozambique.

U Rwanda kandi ni igihugu kimwe mu icumi ku mugabane wa Afurika byagaragawemo ishoramari rihanitse muri 2022. Abashoramari bo mu bihugu bitandukanye bashoye arenga miliyoni $540.8 mu mishanga itandukanye mu Rwanda; ibintu bitari gushoboka iyo aba bashoramari baza kuba bataregerewe ngo berekwe amahirwe ari mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu bigaragaza ibyiza byo guhamya umubano n’ amahanga, ibi kandi bikaba n’ igisubizo ku birirwa bavuga ko “igihugu gihombera mu ngendo Perezida wa Repubulika akora”. Ingendo za Perezida zibyarira inyungu nyinshi igihugu, ubihakana aba afite ikindi agamije kitari iterambere ry’u Rwanda.

Umunyarwanda ukunda igihugu yakabaye ahubwo anezezwa no kuba u Rwanda ruyobowe n’umuntu ushyize imbere inyungu z’igihugu no guharanira ko ibimaze kugerwaho nta wabisenya. Ibyiza biri imbere!

Vincent Mutijima

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading