Joseph Matata wanywanye na FDLR yinyuzemo ahakana ibyo ba sebuja bemeye ku manywa y’ihangu!
Matata Joseph, umugabo uzwiho kuba yaramunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho by’umwihariko ari umwambari ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aherutse kwihandagaza avuga ko uwo mutwe udashobora kugaba ibitero ku Rwanda.
Ni mu gihe nyamara FDLR ibinyujije mu muvugizi wayo, Curé Ngoma, mu ntangiriro z’iki cyumweru yemeje ko igeze kure imigambi mibisha yo kugaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda nk’uko byari biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Mu isoni nke asanganywe, Matata umaze igihe abundabunda mu Bubiligi aho yigize “impunzi ya politike”, yabwiye umuyoboro rutwitsi wa YouTube usanzwe utambutsa icengezamatwara ry’interahamwe n’abajenosideri ko “FDLR yahindutse iturufu y’urwitwazo” k’u Rwanda kandi ko ngo idashobora kurutera!
Abakurikiranye imvugo z’umuhezanguni Matata bibajije icyo yaba agamije mu gukingira ikibaba FDLR hejuru y’ibyo uyu mutwe ubwayo wiyemerera; aha niho abenshi bahereye bemeza ko atazi ibyo avuga.
Iby’uko FDLR itifuriza Abanyarwanda ineza ntibikiri ibanga dore ko icyo ishyize imbere ari gusubukura umugambi wabo wa jenoside basize batarangije n’ubwo bwose bitazabagira cyane ko uwabatsinze ntaho yagiye.
Matata wiyemeje gucamo ibice Abanyarwanda ubusanze ni Umunye-Congo dore ko avuga kuri Venant Kakore, Umunye-Congo wabaye mu Rwanda ari umucukuzi w’amabayuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu.
Soma: Umukongomani Joseph Matata wamunzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki?
Uyu mugabo ushaje yanduranya akwiye kumenya ko FDLR akingira ikibaba itazigera igera ku nzozi ifite zo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda cyane ko inzego zishinzwe umutekano zihora ziri maso.
Biraro Ernesto