JP Turayishimye wigize isandi kuri YouTube yadagazwe kubera ko ikinyoma cyimutunze kigiye guta agaciro!
Ikigarasha Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa akomeje kugaragaza ubwoba budasanzwe nyuma yo kubona ko Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bahagurukiye kumenya amateka y’igihugu cyabo.
Ni mu gihe uyu mugabo wigize impunzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika asanzwe abeshejweho no gucuruza ibihuha n’icengezamatwara rigoreka amateka y’u Rwanda n’ibyo rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 29 rubohowe n’ingabo zari iza RPF/A-Inkotanyi.
Icyumweru kirangiye kiri mu byaguye nabi Turayishimye nyuma yo kubona ko ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, u Bubiligi, n’u Busuwisi bohereje mu Rwanda abana babo kwiga amateka y’igihugu n’umuco nyarwanda.
Aba bana kandi basuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside iherereye mu nyubako y’ Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ku kimihurura.
Ni ibintu byahungabanyije Tutayishimye maze amera nk’umusazi aho yatangiye kubwira abamukurikira buhumyi kuri YouTube ko urugamba rwo guhagarika Jenoside ari “ikinyoma cya FPR-Inkotanyi” ndetse ko “rutigeze rubaho”.
Imvugo z’ikigarasha Turayishimye ntawe zikwiye kurangaza cyane ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwabaye ku manywa y’ihangu, aho rwasize intsinzi yo kuba umugambi w’interahamwe wo kurimbura Abatutsi utaragezweho kuko ingabo za RPA zakomye mu nkora uwo mugambi ndetse zibohora u Rwanda.
Soma kandi: JP Turayishimye wari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba yongeye gukina ikinamico ya byendagusetsa!
Mu bigaragarira buri wese, uyu Turayishimye ari guta ibitabapfu cyane ko afite ubwoba ko ibinyoma, ibihuha n’icengezamatwara ry’urwango afitiye u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo bigiye kumenyekana aho ababa mu mahanga bakomeje gusura u Rwanda basubira aho baba bafite ukuri kw’ibyo yirirwa ababeshya.
Gusa Turayishimye ibyo akora byose arishuka cyane ko icengezamatwara rye ridateze gusiba amateka Abanyarwanda banyuzemo ndetse n’aho bageze biyubaka.
Biraro Ernesto