Musabyimana wa FDU-Inkingi akomeje kurota habona ari nako yiha amenyo y’abasetsi
Musabyimana Gaspard, umumotsi wa FDU-Inkingi, agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yongeye gushimangira ko ako gatsiko kabereyeho gukwirakwiza ibihuha bidafite umutwe n’ikibuno mu rwego rwo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
Ni nyuma y’uko uyu muhezanguni yifashe akajya kuri YouTube maze mu isoni nke asanganwe akihangadaza akavuga ko Perezida Kagame “ashaka kuzaba umwami w’u Rwanda muri 2034” ndetse ko “abatware batangiye gushakwa mu ibanga rikomeye”.
Mu kuvuga ibi, Musabyimana wiyemeje gusaza acuruza inkuru z’ibihuha na za byacitse, yirengagije ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 60 rusezereye ubutegetsi bwa cyami aho ubu rugendera ku mahame ya repubulika.
Ikigaragara kugira ngo umuhezanguni Musabyimana atangire gukwirakwiza ikinyoma nk’icyo ni umugambi mubisha ugamije guca igikuba muri rubanda abagaragariza ko hari ibiri gukorwa batazi.
Ni nyuma y’uko Musabyimana n’abo bahuje ubuhezanguni basizoye barwanya icyifuzo Abanyarwanda bafashe mu mwaka wa 2015 cyo gusaba Perezida Kagame ko yongera kubayobora, ariko bikababera iby’ubusa cyane ko Perezida yahaye agaciro icyo cyifuzo.
Usibye kuba ibitekerezo bya Musabyimana bicuramye, abanyarwanda nibo bishyiriraho ubuyobozi bubabereye ndetse ibyo gushyiraho abami n’abatware ni igihuha kidafite epfo na ruguru ahubwo kigaragaza ko inyangabirama zisigaye zirota habona.
Udutsiko twose twiyita ko turwanya ubuyobozi bw’u Rwanda dukwiye kumenya ko Abanyarwanda badafitiye umwanya ibitabapfu byabo.
Umulisa Carol