Site icon MY250TV

Ikigarasha JP Turayishimiye ageze aho agumura Abanyarwanda, gusa ntibizamuhira!

Ikigarasha Jean Paul Turayishimiye akomeje kurota ibidashoboka mu mvugo zigumura Abanyarwanda aho abifuriza gusubira mu icuraburindi, nyuma yuko akomeje kubaho ubuzima bw’uburushyi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yigize impunzi.

Mu kiganiro Turayishimye aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi yirirwa iharabikaho ubuyobozi bw’u Rwanda, yumvikanye avuga ko Abanyarwanda “bakwiye kureka kuba abanyabwoba ubundi bagahirika ubutegetsi buriho” ngo kuko “ntacyo bubamariye”.

Uyu mugabo uvuga amateshwa adafite epfo na rugu yumvikanye kandi avuga ko ngo n’uburyo “ubutegetsi buri mu Rwanda bwagiyeho atari demokarasi” aho yakomeje ahuragura izindi mvugo ziterekeranye.

Amahomvu y’iyi nyangabirama agamije kugumura Abanyarwanda azarinda apfa atayabonye asohora kuko Abanyarwanda bazi icyo bashaka ndetse ari nabo bishyiriraho ubuyobozi bubakwiriye.

Nk’urugero mu mwaka wa 2015 Abanyarwanda mu ngeri zose bandikiye inteko ishingamategeko basaba ko Itegekonshinga rihinduka kugirango Paul Kagame yemererwe kwiyamamaza muri 2017.

Ibi ubwabyo bigaragaza ko Abanyarwanda usibye kuba bafite ijambo mu gihugu cyabo ndetse iki ni igipimo cyiza cy’uko demokarasi yahawe intebe mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi ubutegetsi busimburana mu Rwanda aho gukorera Abanyarwanda ahubwo bukababibamo amacakubiri.

Kuva u Rwanda rwabohorwa ni ubwa mbere igihugu kigize iterambere ndetse n’umutekano bisesuye, inyangabirama nka Turayishimiye zikwiye gusubiza amerwe mu isaho kuko imigambi yabo yo kugumura Abanyarwanda idateze kubahira. Ikindi kandi imyaka 29 ishize, Abanyarwanda bavanye amasomo akomeye muri politike y’akajagari bityo ibyo udutsiko tw’ibigarasha turota ntibizapfa bisohoye.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version