05-07-2026

Umuhezanguni Joseph Matata noneho yigize umuvugizi w’imfungwa n’abagororwa!

0

Imburamukoro z’inyangabirama Joseph Matata na Musabyimana Gaspard bikirigise baraseka ubwo batabarizaga abagororwa bavuga ko “bakorerwa iyicarubozo” nyamara bo bimereye neza aho bari kugororerwa.

Mu kiganiro aba bagabo basaziye ubusa bakoreye ku muzindaro rutwitsi banyuzaho ingirwa biganiro bisebya ubuyobozi bw’u Rwanda, bumvikanye bavuga ko muri gereza zo mu Rwanda “abagororwa bakorerwa jenoside” bagatanga ingero za Rashid Hakuzimana n’abandi bari muri gereza kubera ibyaha bakurikiranyweho.

Ibi ariko izi mburamukoro zivuga ni ibinyoma byambaye ubusa kuko abo bitwa ko bari kuvugira nubwo ntawabatumye ngo bamuvugire bameze neza.

Nk’urugero Rashid ufungiye icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Gicurasi 2022 yatangaje ko ‘abanyapolitiki’ bafunganywe nawe, nta kibazo bafite, kuko buri mfungwa yose na buri mugororwa babayeho mu buzima bumwe.

Yagize ati ‘’Karasira Aimable na Cyuma Hasan, bose bameze neza kandi uko mbabona  n’amaso yanjye anyereka ko nta kibazo kidasanzwe bafite.’’

Ibi kandi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu aho yagaragaje ko ikibazo kiri mu magororero yo mu Rwanda ari ubucucike buri ku 174% ariko nta kibazo cy’itotezwa cyangwa iyicarubozo kihagaragara.

Ibi binyomoza ibihuha by’abahezanguni bashaka gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no guca igikuba muri rubanda.

Icyo abahezanguni nka Matata bakwiye kumenya nuko ibyo bahoramo byo gushuka Abanyarwanda kwishora mu byaha bitazababuza gukurikiranwa n’inzego zibishinwe kuko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading