CAF Champion league: APR FC yanganyije na Gaadiidka FC yo muri Somalia
APR FC ihagariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champion league, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023 yanganyije igitego 1-1 na Gaadiidika FC yo muri Somalia.
Ni umukino wabereye i Kigali kuri Stade Mpuzamahanga yitiriwe Pele.
Uyu umukino wagiye gukinwa, abantu benshi barimo biganjemo abafana ba APR FC, badahaga amahirwe Gaadiidka FC akenshi kubera ko ikomoka muri Somalia kandi amakipe y’aho akunda gutsindwa ibitego byinshi.
APR yatagiye umukino irusha ikipe ya Gaadiidka ihusha ibitego, nko miminota ya mbere abakinnyi nka Victor Mbaoma na Baka bahushije ibitego byari byabazwe.
Gaadiidka niyo yafuguye amazamu igitego cyatsinzwe n’umugande Muhammad Hussein, igitego cyavuye ku makosa y’umuzamu wa APR aho yateye umupira ufatwa n’umukinnyi wa Gaadiidka maze atera mu izamu rya APR igitego kirinjira.
Mu gice cya kabiri APR yakomeje gushakishia ibitego ku munota wa 47 umukinnyi wa APR Fitina Ombarega yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo maze ahereza Victor Mbaoma atsinda igitego cyo kwishyura bityo umukino urangira ari igitego 1-1.
Undi mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023, nanone ubere kukibuga cya Kigali Pele Stadium.
Karemera Jean Luc